APR FC yasinyishije Memel Raouf Dao wifuzwaga na Singida Black Stars

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka w’imikino 2025-2026 yasinyishije Memel Raouf Dao w’imyaka 21 y’amavuko wifuzwaga na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Uyu musore wabaye umukinnnyi mwiza wa shampiyona ya Burkina Faso 2024-2025, atsinze ibitego bitanu mu mikino 29 agatangamo imipira itatu yavuyemo ibitego mu ikipe ya AS Sonabel, yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka akina inyuma ya ba rutahizamu.

Memel Raouf Dao, ukinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, mbere yo gusinyira APR FC, yanifujwe na Singida Black Stars aho ibiganiro byari binageze kure bumvikanye nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru 226foot.com tariki 26 Gicurasi 2025.

Yageze muri AS Sonabel mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Kadiogo yari amazemo imyaka ibiri, aho mu mwaka w’imikino 2023-2024 yayikiniye imikino 29 agatsindamo igitego bine, anatangamo umupira umwe uvamo igitego.

Memel Raouf Dao ukinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso aheruka kugaragara mu mikino ya gicuti iki gihugu cyatsinzwemo na Tunisia 2-0 yanabanje mu kibuga, ndetse nuwo batsinze Zimbabwe muri uku kwezi kw Kamena.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka