Nyuma y’amasaha make APR Fc itangaje umutoza mushya, ubu APR Fc ikomeje gahunda yo kwiyubaka, aho mu bakinnyi yamaze kongeramo barimo Danny Usengimana uheruka gutandukana n’ikipe ya Tersana SC yo mu Misiri.

Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Niragira Ramadhan
Mu bandi bakinnyi iyi kipe yongeyemo, harimo Ally Niyonzima wakiniraga AS Kigali, ndetse n’uwitwa Niragira Ramadhan wakinaga i Burundi, hari kandi ndetse na Nshuti Innocent wahoze akinira iyi kipe mu mwaka w’imikino washize, bose bakaba basinyiye APR Fc imyaka ibiri

Umutoza mushya, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba APR Fc bafata ifoto
Uyu Niragira Ramadhan na we APR yerekanye, asanzwe akinira ikipe ya Atlético Olympic Football Club y’i Burundi, akaba akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso aho aje gusimbura Emmanuel Imanishimwe werekeje hanze y’u Rwanda
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Apr,izatsinda,amakipekahave,kuko yariyubatse cyane dan azabikora.pe
kugisozi abajura baterefone bacapuza barateye muzadusure