
Ni ikiganiro cyafashe umwanya utari muto cyabereye ku biro bya APR FC biherereye ku kimihurura, cyayobowe n’umuyobozi wa APR FC (Chairman) Brig Gen Deo Rusanganwa ari kumwe n’umutoza wa APR FC Umunyaseribiya Darko Novic, Lt Col Alphonse Muyango, umuyobozi ushinzwe ibikoresho, Hitimana Thierry, Umuyobozi wa Tekinike n’abandi bayobozi bo muri APR FC.
Intego nyamukuru kwari ukuganira n’itangazamakuru, cyane ku bimaze iminsi bivugwa muri APR FC ndetse no ku myiteguro y’imikino yo kwishyura iyi kipe igomba kwinjiramo mu mpera z’iki cyumweru.
Reka turebe iby’ingenzi byagarutsweho
Abakinnyi baherutse gutandukana na APR FC byatewe n’umusaruro muke?
Ubwo umutoza w’ikipe ya APR FC, Darko Novic yagarukaga ku gusezererwa kw’aba bakinnyi, yemeje ko batandukanye kuko urwego rwabo rwari ruhabanye n’urw’abakinnyi APR FC yifuza cyangwa bakwiriye kuba bariho, bityo ko na we yagize uruhare mu isezererwa ryabo.
Chairman wa APR FC yashimangiye ko aba bakinnyi batirukanywe, ahubwo ko habayeho kwicara bakaganira bakumvikana maze bagatandukana.
Umuyobozi wa APR FC kandi yemeje ko batandukanye n’abakinnyi 3, aribo Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo,ndetse n’Umunya-Cameroun Bemol Apam Assongwe.

Yemeje kandi ko ubwo batandukanaga n’aba bakinnyi, bahawe umushahara w’amezi 6 usibye Bemol Apam Assongwe, we wahawe umushahara w’amezi 3.
Bimeze gute kuri Hitimana Thierry, Ndizeye Aimé Désiré na Kalisa Georgine?
Mu minsi ishize havuzwe byinshi ku bari abakozi ba APR FC, ndetse hari n’amakuru avugwa ko abarimo Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo, baba batakiri no mu gihugu nyuma yo kunanirwa gusobanura amwe mu makuru y’ibijyanye n’umutungo waba wararigishijwe.
Umuyobozi wa APR FC yasobanuye ko ibyo Atari byo, ndetse ko ibyo kuba Georgine yaba atari mu gihugu, yavuze ko ibyo byaba ari impamvu ze, gusa ko atizeye neza ko byaba bifite aho bihuriye na APR kuko atakiri umukozi wayo.
Gusa Umuyobozi wa APR FC yasobanuye ko mbere yuko aba bayobozi bava mu nshingano, uwahoze ari Umuyobozi wa APR FC Col (Rtd) Richard Karasira, babanje gukora ihererekanyabubasha, ari naho hasobanurwa ibiri mu byo bahererekanyije.
Thierry Hitimana wahoze ari umutoza wungirije, na Ndizeye Aimé Désiré wari umutoza w’abanyezamu ntabwo birukanywe, ahubwo bahinduriwe inshingano bashyirwa mu yandi makipe ya APR FC, cyane nka Hitimana we wagizwe umuyobozi wa Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.
Ese ni byo koko abakinnyi b’Abanyarwanda muri APR FC banga gukinisha bagenzi babo b’abanyamahanga?
Mu minsi yashize havuzwe ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakinira APR FC baba badakinisha abanyamahanga (bakiharira), bityo bikaba byatuma abanyamahanga badatanga umusaruro?

Ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza Darko Novic, bashimangiye ko ibyo babyumvise gusa Atari byo, ndetse bashimangira ko ari ibinyoma kuko abakinnyi ba APR FC ari abanyamwuga ko ndetse ubwo babyumvaga, umuyobozi wa APR FC ubwe yegereye abakinnyi b’Abanyarwanda ariko batungurwa no kumva ibyo bintu.
Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko iyi kipe igomba kuba ifite imodoka nshya yayo mu minsi 45 iri imbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|