APR FC yashimiye abarimo Mamadou Sy basoje amasezerano

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yashimiye abakinnyi batatu barimo Mamadou Sy, bari bamaze imyaka ibiri bayikinira bakaba batazongera amasezerano.

Ibi APR FC yabikoze ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yashimiye rutahizamu ukomoka muri Mauritania Mamadou Sy, Mahmadou Lamine Bah ukina hagati mu kibuga asatira ukomoka muri Mali ndetse na myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal bose bayigezemo mu mpeshyi ya 2024.

Aba bakinnyi bose bavuye muri APR FC bayifashije gutwara ibikombe birimo bibiri bya shampiyona, 2024-2025 na 2025-2026 ibikombe bibiri by’Amahoro, icya 2025 na 2026 ndetse na Super Cup 2025.

Hari abakiri mu nzira zisohoka, abahaguma ndetse n’abashya binjira

Uretse aba bamaze gutandukana na APR FC, abandi basoje amasezerano harimo umunyezamu Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert usatira anyuze ibumoso nabo bari mu bashobora kuva muri iyi kipe, Ruhamyankiko Yvan, myugariro kapiteni Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu na Niyigena Clément.

Aba kandi biyongeraho Ruboneka Bosco ukina hagati mu kibuga asatira aho uretse Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert abandi byitezwe ko bazongererwa amasezerano mu gihe bakumvikana n’iyi kipe mu gihe kandi hari n’abakiyafite bashobora kuba bayisohokamo muri iyi mpeshyi.

Uretse basohoka cyangwa abazongera amasezerano,ikipe ya APR FC yamaze kwinjira ku isoko ry’abakinnyi bashya aho bivugwa ko yamaze no kumvikana n’umunyezamu w’Umunya-Mozambique, Ernan Siluane nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’iwabo cyavuze ko yamaze gusezerera bagenzi bakinanaga ku ikipe ya Black Bulls.

Siluane w’imyaka 27, bivugwa ko azagurwa agera ku bihumbi 40 by’amadolori agasinyira APR FC imyaka ibiri.

APR FC izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League 2026—2027 nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona 2025-2026 mu gihe kandi igomba kwitabira andi marushanwa arimo na CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka