APR FC yasezeye umutoza Darko Nović baheruka gutandukana (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, abatoza ndetse n’abakinnyi bahagarariwe na kapiteni basezeye kuri Darko Nović uheruka gutandukana n’iyi kipe ku bwumvikane.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kibera Tennis Club i Nyarutarama, aho ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC bwari
buhagarariwe n’Umuyobozi wayo Brig Gen. Deo Rusanganwa, abakinnyi bari bahagararirwe na kapiteni Niyomugabo Claude ndetse n’abatoza bagiye gusigarana ikipe barangajwe imbere na Ndoli Mugisha n’abandi bakozi b’iyi kipe basezeye bakanifuriza ishya n’ihirwe Darko Novic bari bamaze amezi 11 bakorana.

Darko Nović watandukanye na APR FC tariki 13 Gicurasi 2025, nawe yari hamwe nabo bakoraga muri APR FC kuva mu mpeshyi ya 2024, Dragan Sarac wari umutoza wungirije, Marmouche Mehdi wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ndese na Dragan Culum wari ushinzwe gusesengura amashusho.

Darko Nović atandukanye na APR FC atwaranye na yo irushanwa ry’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro 2025 akaba yaratsiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 ndetse anatakaza Igikombe kiruta ibindi "Super Cup 2024" atsinzwe na Police FC mu gihe ariko imibare igaragaza ko mu mikino 47 yatoje APR FC yatsinzemo 27 anganya 12 atsindwa irindwi, akaba anagiye arushwa inota rimwe na Rayon Sports ya mbere muri shampiyona ibura imikino itatu ngo irangire.

APR FC yatandukanye na Darko Nović ku bwumvikane, bumvikanye ko imwishyura imishahara y’amezi atandatu kuko yari agifite amasezerano yari kuzarangira mu 2027. Hashingiwe ku mushara we wa buri kwezi ubarirwa mu mu bihumbi 45 by’amayero harimo n’abungiriza be, ushyize mu mafaranga y’u Rwanda yishyuwe arengaho gato miliyoni 434,160.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka