Ibitego bya Mubumbyi Bernabé na Nshutinamagara Ismail bita Kodo batsinze mu gice cya mbere byari bihagije ngo basezerere Rayon Sport, n’ubwo nayo yabonye icy’impozamarira cyatsinzwe na Meddie Kagere mu gice cya kabiri.

Rayon Sport yashakaga igikombe cy’Amahoro nyuma yo kubura icya shampiyona cyegukanywe na mukeba wayo APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka no gutsinda ariko amahirwe menshi Kagere Meddie yabonye akayapfusha ubusa.
APR FC yari yakinnye yugarira cyane yaje gutangira gusatira ndetse bihita bigira akamaro ku munota wa 34 ubwo Mubumbyi Bernabé yafataga icyemezo akarekura ishoti ryaruhukiye mu izamu rya Rayon Sport ryari ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame.

Icyo gitego cyahungabanyije cyane Rayon Sport yari yatangiye umukino yitwara neza, itangira gukina nabi ba myugariro batumvikana neza hagati yabo, bibagiraho ingaruka mbi ubwo Nshutimanagara Isimail Kodo yabatsindaga igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri ku munota wa 38.
Amakipe yagiye kuruhuka ari ibitego 2-0 ariko igice cya kabiri umukino uhindura isura, Rayon Sport ishaka kwishyura ibyo bitego. Mbusa Kombi Billy na Thierry Hitimana batozaga Rayon Sport bashyize mu kibuga Hategekimana Aphrosis uzwi ku izina rya Kanombe asimbuye Sibomana Hussein maze atangira kohereza imipira myiza imbere.

Ku munota wa 53 kuri ‘coup Franc’ yari itewe na Hategekimaan Aphrodis, Meddie kagere wari wakunze guhusha ibitego cyane yahise atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sport cyatumye umukino uhinduka cyane. Rayon Sport yakomeje gusatira, APR FC yari ifite ibitego byayo bibiri iguma kugarira, ndetse ikananyuzamo igatinza umukino.
Mu minota ya nyuma y’umukino amakipe yombi yabonye amahirwe kuri Mwiseneza Djamal wa Rayon Sport na Iranzi Jean Claude wa APR FC, ariko habura n’umwe unyegenyeza incundura, umukino urangira ari intsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza izaba ku wa kabiri tariki 10/06/2013, APR FC izakina na Kiyovu Sport yasezereye Espoir FC iyitsinze igitego 1-0 i Muhanga ku cyumweru, naho SEC Academy yasezereye Amagaju ku bitego 4-0, ikazahura na Police FC yasezereye Musanze FC iyitsinze ibitego 2-1.


Imikino ya ½ yo kwishyura izakinwa tariki ya 18/6/2015, naho umukino wa nyuma ukazakinwa tariki 04/07/2014 ku munsi wo Kwibohora.
AS Kigali yari yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka itsinze AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma yavuye mu irushanwa ry’uyu mwaka isezerewe na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|