Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Pappy Faty ku munota wa 44 w’igice cya mbere cyatumye APR FC igera muri 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, dore ko hakinwa umukino umwe gusa ikipe itsinzwe igahita isezererwa.
Nubwo APR FC yatsinze uwo mukino, byagaragaye ko yagowe cyane n’Isonga FC igizwe n’abana batarengeje imyaka 20.
Mu gice cya mbere, Isonga FC yarushije umukino mwiza APR FC haba mu huhanahana umupira, kwiharira umupira ndetse inayihusha amahirwe menshi yo kubona ibitego.
Mug ice cya kabiri APR FC yaje mu kibuga ishaka kugaragaza ko ari ikipe nkuru yotsa igitutu Isonga FC ariko abasore bayo bakina inyuma bihagararaho.
Bayobowe na Kapiteni wayo, Emery Bayisenge, afashijwe na Usengimana Faustion wari umaze igihe kirekire adakina kubera imvune yagiriye mu gikombe cy’isi, abasora b’isonga babujije APR FC kongera kubona igitego kugeza umukino urangiye.
Nubwo Isonga FC yatsinzwe, umutoza wayo, Mashami Vincent, yadutangarije ko yashimye uko bakinnye kuko APR yabatsinze ari ikipe ikomeye, gusa avuga ko bagifite ikibazo cya ba rutahizamu.
Mashami yasibobanuye atya “APR ni ikipe ikomeye, kuba idutsinze si igitangaza, abasore bacu bakinnye neza ariko tugira ikibazo cyo gutsinda. Kimwe n’andi makipe hano mu Rwanda, ikibazo cya ba rutahizamu kiradukomereye kuko amahirwe aboneka ariko kuyabyaza umusaruro bikaba ikibazo. Ubu rero tugiye gushyira imbaraga mu busatirizi kugira ngo tuzajye tubasha gutsinda”.
Nyuma yo kubona itike yo gukomeza muri 1/8, kapiteni wa APR, Karekazi Olivier, yavuze ko bishimiye iyo ntsinzi ariko ko yabagoye bitewe n’uko abakinnyi baje bazi ko ngo bagiye gukina n’abana bato ariko bagasanga ari ikipe ikomeye.
Amakipe yose akomeye yabonye itike yo gukomeza. Rayon Sport yanyagiye Musanze ibitego bitanu ku busa, Kiyovu Sport itsinda Intare bitatu ku busa, Police FC itsinda Espoir kimwe ku busa mu gihe Mukura VS yasezereye Rwamagana City bigoranye kuko hitabajwe za penaliti maze Mukura itsinda enye kuru eshatu.
Dore uko indi mikino yabaye tariki 08/01/2012 yagenze:
Amagaju 5-1 NUR
Marines 1-0 Zebres
AS Kigali 6-0 Kirehe
La Jeunesse 5-1 Etoile de l’Est
Etincelles 2-1 Esperance FC
ASPOR 2-0 Gasabo United
AS Muhanga 0-1 Unity
SEC FC 0-0 SORWATHE (SEC yatsinze kuri za penaliti 5 kuri3).
United Stars 2-2 Nyanza (Nyanza yarakomeje nyuma ya penaliti 5 kuri 4).
Pepiniere 1-1 Bugesera FC (Bugesera yarakomeje nyuma yo gutsinda penaliti 5 kuri 4)
Tariki 07/01/2012
Interforce 2-2 Stella Maris (Interforce yarakomeje nyuma ya penaliti 5 kuri 4).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|