APR FC yasatiriye Police F.C ku mwanya wa mbere

APR FC yagabanyije amanota irushwa na mukeba wayo Police FC ku cyumweru tariki 15/04/2012 ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 3-0.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Jean Baptiste Mugiraneza, Faty Papy na Selemani Ndikumana byatumye izamuka ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 n’imikino y’ibirarane ibiri mu gihe Police FC yicaye ku mwanya wa mbere ifite amanota 45 n’imikino yose.

Uwo munsi kandi Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rusizi ku ntsinzi y’ibitego 4-1 yatsinze Espoir FC. Rayon Sports yahise iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 naho Espoir FC irushaho kwerekeza mu makipe atazakina mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha, aho ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6 gusa.

Etincelles FC yatsindiwe ku kibuga cyayo na AS Kigali ibitego 2-1. As Kigali yagumye ku mwanya wa 10 ifite amanota 21.

Ku wa gatandatu, Mukura Victory Sports yari yitezwe kugabanya ikinyuranyo cy’amanota icyenda irushwa na Police FC ntiyabizeho, ubwo yanganyaga n’Amagaju 0-0. Ikipe ya Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 36.

Isonga FC kuri stade ya Kigali yaguye miswi na Kiyovu Sports. Imbere y’abafana bayo, Nyanza FC nayo yanganyije na Marines FC ibitego 1-1.

Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa gatanu ifite amanota 32, Isonga FC na yo iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 30. Nyanza FC iracyari mu murongo utukura n’amanota 17 mu gihe Marines FC ikomeza kuguma ku mwanya wa munani n’amanota 25.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka