
Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko APR FC yasabye ko uwo mukino wimurwa kubera impamvu zo kwitegura undi mukino wa CAF Champions League izahuriramo na Club Africain yo muri Tunisia.

APR FC yifuza ko itariki y’uyu mukino w’igikombe cyo kurwanya ruswa yahinduka ikigizwa inyuma, kubera ko hari impungenge ko yashoboraga kuvunikisha abakinnyi bayo muri uwo mukino yagombaga guhuriramo na Rayon Sports itarakina umukino wa CAF Champions League.
APR FC yari kuzakina na Rayon Sports ku itariki 23 Ugushyingo 2018, ikongera igakina na Club Africain muri Champions league nyuma y’iminsi ine gusa, kugeza ubu Ferwafa n’Urwego rw’Umuvunyi ntibaratangaza igihe uyu mukino uzabera.
Biravugwa ko n’umukino wa Shampiyona iyo kipe yari kuzakina n’ikipe ya Mukura tariki 1 Ukuboza 2018, ushobora gusubikwa mu rwego rwo gutegura neza umukino wo kwishyura APR FC izahuriramo na Club Africain.
Umukino ubanza muri CAF Champions League uzabera kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ku itariki 27 Ugushyingo 2018. Naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis ku itariki 4 Ukuboza 2018.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hhhhhhhhhhhhhh
APR ko itangiye gusubikisha imikino hakiri kare ko itangiye kwikanga za baringa???? Ubwo bivuzeko yatashye hakiri kare itangiye Guca intege abakurikirana ruhago nya Rwanda ngo ifite impungenge zo kuba yazavunikisha abakinnyi bayo muri uwo mukino (*suadi*) yayo se ntizeye ngo ihe amahirwe nabandi badasanzwe babanzamo yiteguye kuzakoresha mu mikino mpuzamahanga obobobo🙈🙊