APR FC yanganyije n’Amagaju FC

APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.

Amagaju adakunze guhangara APR FC, yakinnye uwo umukino ishaka guhindura amateka ndetse ku ikubitiro mu gice cya mbere Yumba Kayite abona igitego cy’Amagaju. Ibyishimo by’abafana b’i Nyagisenyi ntibyamaze akanya kuko Kapiteni wa APR, Olivier Karekezi, yaje guhita acyishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye, umukino urangira utyo.

Nyuma yo kunganya n’Amagaju, APR ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ikaba ifite amanota 15. Iza inyuma ya Mukura iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, na Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18.

APR FC imaze gukina imikino ine ikurikirana itaratsinda na rimwe kuko yanganyije na Rayon Sport ibitego 2 kuri 2, itsindwa na Mukura igitego kimwe ku busa, inganya na Etincelles igitego kimwe kuri kimwe none yanganyije n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe.

APR irimo gutakaza amanota ku makipe matoya mu gihe kandi irimo kwitegura kuzakina na Tusker FC yo muri Kenya mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Orange CAF Champions League). Umukino Tusker izakira APR uzabera i Nairobi tariki 17/12/2012.

APR ikunda gutombora amakipe akomeye rimwe na rimwe bikayibera intandaro yo gusezererwa ku ikubitiro. Niramuka isezereye Tusker FC yo muri Kenya izahita icakirana na Etoile Sportive du Sahel (ESS) yo muri Tuniziya. Icyo gikombe bazaba bahatanira ESS yagitwaye muri 2007.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki 28/12/2011 ariko nyuma FERWAFA yemeza ko uzaba tariki 29/12/2011, nk’uko byari byifujwe na APR FC yavugaga ko abakinnyi bayo bari bakiniye ikipe y’igihugu bari bananiwe.

Dore uko urutonde rw’agateganyo rumeze:

1. MUKURA VS 20

2. POLICE FC 18

3. APR FC 15

4. RAYON SPORTS 15

5. ETINCELLES FC 15

6. KIYOVU SPORTS 14

7. AMAGAJU FC 11

8. LA JEUNESSE 10

9. MARINES FC 7

10. AS KIGALI 5

11. ESPOIR FC 4

12. NYANZA FC 3

13. ISONGA FC 1

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka