APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kiyovu 2-1

Imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller), yarangiye APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 10, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/1/2014.

Muri uwo mukino waranzwe n’ishyaka mu mpande zombi, amahane ndetse n’amakarita menshi, APR FC niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere kuri penaliti yatewe neza na Bayisenge Emery.

Amakipe yaruhutse ari igitego kimwe cya APR FC ariko mu ntangiro z’igice cya kabiri, Kiyovu Sport igarukana ingufu nyinshi ndetse inarusha APR FC kwiharira umupira.

Kiyovu Sport yahise ibona igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Ally Moussa, ahawe umupira mwiza na Julius Bakkabulindi.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 amakipe yombi yakomeje gushakisha ibindi bitego ariko APR FC iba ariyo ibyitwaramo neza, ubwo Michel Ndahinduka yatsindaga igitego cya kabiri cya APR FC ahawe umupira na Ngabo Albert.

Ku munota wa 85, Rusheshangoya Michel wa APR FC yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’ikarita y’umuhondo ya kabiri yari ahawe, ariko Kiyovu Sport inanairwa kubyaza umusaruro icyo cyuho, maze umukino urangira ari ibitego 2-1.

Iyo ntsinzi ya APR FC yatumye ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 30, ikaba yawusimbuyeho Rayon sport yagiye ku mwanya wa kabiri ikaba ifite amanota 28.

AS Kigali iri ku mwanya wa hatatu n’amanota 26, Police ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 24 inganya na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu.

Imikino ibanza ( Phase aller) irangiye Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota arindwi, ikayanganya n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, ayo makipe yombi akaba ari ku rutonde rw’afite ibyago byo gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Imikino yo kwishyura (Phase Retour) izatangira tariki ya 18/1/2014, hagati aho amakipe yahawe ikuruhuko cy’ibyumweru bibiri, akaba anemerewe kugura abakinnyi bashya mbere y’uko shampiyona isubukurwa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka