Ni irushanwa ryateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi hagamijwe gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa hanakumirwa aho yaba ikekwa hose.
Umuvunyi wifashishije imikino nka kimwe mu bintu bihuza abantu benshi bityo gutambutsa ubutumwa bikoroha.
Kuwa gatandatu tariki ya 06/12/2014 amakipe afite abafana benshi mu Rwanda ntabwo yorohewe kuko APR FC yatsinzwe na As Kigali mu mukino wabimburiye iyindi, mbere y’uko Rayon Sports nayo yihereranwa na Police ifite igikombe giheruka.

Igitego cya Michel Rusheshangoga mu izamu ry’ikipe ye cyatumye ikipe ya APR FC yisanga inganya na As Kigali 1-1, dore ko Mukunzi Yannick yari yayitsindiye mu gice cya mbere. Ibi byaje gushyira uyu mukino mu mapenaliti maze Batte Shamiru wa As Kigali afata penaliti nyinshi za APR FC byatumye ikipe ye isezerera iy’ingabo z’igihugu kuri penaliti 3-1.
N’ubwo abafana ba Rayon Sports bari bishimiye ko mukeba atashye, nabo ntabwo baje koroherwa nyuma yaho, ubwo Jimmy Mbaraga wa Police FC yongeraga kubona izamu nyuma y’iminsi adakinira ikipe ye, maze igitego kikiyongeraho icya Innocent bigatuma batsinda Rayon 2-1 cya Faustin Usengimana.
Kuri iki cyumweru As Kigali iri buhure na Police FC ku mukino wanyuma uri bubere kuri stade Amahoro saa 15:30’, aho ikipe iri butsinde iri buhabwe miliyoni eshatu z’amanyarwanda mu gihe iri butsindwe ibona miliyoni ebyiri.
Iri rushanwa nta mwanya wa gatatu ryateganyije bityo amakipe yaraye atsinzwe akaba yahise asezererwa.
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|