APR FC na Police FC zanganyije, Rayon Sport na La Jeunesse zo zirisobanura uyu munsi

Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Muri uwo mukino APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 Ubwo Barnabe Mubumbyi yatsindaga igitego n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.

Nyuma y’icyo gitego, Police FC yasatiriye cyane APR FC ndetse mbere y’uko amakipe yombi ajyakuruhuka, ku munota wa 45 Meddie Kagere uhagaze neza muri iyi minsi aza kucyishyura, nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba APR FC.

N’ubwo mu gice cya kabiri amakipe yombi yashakishije ibindi bitego, ndetse hakanaboneka amahirwe ku mpande zombi, ariko umukino warangiye ari igitego 1-1.

Mu yindi mikino yabaye ku wa gatandatu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 16, Mukura VS ari nayo yonyine yabashije kubona amanota atatu kuri uwo munsi, yanyagiriye Marine iwayo kuri Stade Umuganda ibitego 4-1.

Musanze FC yanganyije na AS Muhanga igitego 1-1 i Musanze, AS Kigali nayo inganya na Kiyovu Sport ubusa ku busa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Kunganya kandi byabereye n’i Rusizi aho Espoir FC yanganyije na Etincelles igitego 1-1, naho Amagaju n’Isonga FC zinganya ubusa ku busa i Nyamagabe.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 10/2/2012, hategerejwe umukino umwe gusa uhuze La Jeunesse na Rayon Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Nyuma y’aho amakipe ahanganye nayo anganyirije imikino yayo, Rayon Sport yakwegera umwanya wa mbere iramutse itsinze La Jeunesse.

Gusa uyu mukino uraza kuba ukomeye cyane, kuko La Jeunesse ikunze kugora Rayon Sport ndetse ikaba yaranayitsinze mu mukino ubanza.

Kugeza ubu Police iracyayoboye n’amanota 33, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 29, ikaba iyanganya na APR FC iri ku mwanya wa gatatu. Ku mwanya wa kane hari Kiyovu Sport ifite amanota 28, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Isonga iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 11 nayo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka