APR FC na Police FC nizo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

APR FC yasezereye Kiyovu Sport muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro na Police FC yasezereye SEC Academy kuri uyu wa gatandatu, nizo zizakina umukino wa nyuma uzaba tariki ya 4/7/2014.

Muri iyo mikino ya ½ cy’irangiza yo kwishyura, APR FC yari yaratsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza, yahabwaga amahirwe yo gukomeza ndetse inabigeraho ubwo yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 3-2 mu mukino wabereye ku Munena, maze igiteranyo cy’ibitego byavuye mu mikino yombi biba ibitego 6-3, byatumye yerekeza ku mukino wa nyuma.

APR FC na Police FC ku mukino wa nyuma bizaba ari ishiraniro.
APR FC na Police FC ku mukino wa nyuma bizaba ari ishiraniro.

Ibitego bitatu bya APR FC byinjijwe na Iranzi Jean Claude na Hervé Rugwiro , icya gatatu cyitsindwa na Otieno Deo, myugariro wa Kiyovu Sport. Uwo musore kandi ukomoka muri Kenya kandi yanaje gutsindira Kiyovu Sport igitego, naho icya kabiri cyayo cyinjizwa na rutahizamu Laudit Mavugo.

Ku mukino wa nyuma APR FC izakina na Police FC yo yasezereye SEC Academy iyitsinze ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura.

Muri uwo mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro, Police FC yari yaratsinze ibitego 4-2 mu mukino ubanza, yorohewe cyane n’igice cya mbere kuko cyarangiye ifite ibitego bine ku busa byari byatsinzwe na Mutuyimana Mussa na Sina Gerome watsinzemo ibitego bitatu wenyine.

Mu gice cya kabiri, Police FC yagarageje kwirara ndetse umutoza wayo Sam Ssimbwa agenda asimbuza bamwe mu bakinnyi be bakomeye, maze SEC itangira kurusha Police FC cyane byatumye iyishyuramo ibitego bitatu byatsinzwe na Ntwari Evode watsinzemo ibitego bibiri, na Isaac Muganza watsinzemo igitego kimwe ariko akanahusha penaliti.

Ibitego 4-3 bisanga ibitego 4-2 Police FC yari yatsinze mu mukino ubanza, byose hamwe byabaye ibitego 8-5 byatumye Police FC yarekeza ku mukino wa nyuma izakina na APR FC tariki ya 4/7/2014, kuri uwo munsi SEC ikazakina na Kiyovu Sport zihatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro nk’uko bisanzwe izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAf Confederation Cup).

AS Kigali niyo yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka ubwo yatsindaga AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma, ariko uyu mwaka yasezerewe na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza ariko nayo isezererwa na APR FC muri ¼ cy’irangiza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka