APR FC na Police FC bizahura ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

APR FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza yahuje aya makipe ahora ahanganye.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro tariki 01/07/2012, Rayon Sport yasabwaga ibitego bibiri ku busa kugirango yizere kugera ku mukino wa nyuma, dore ko mu umukino ubanza, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari yatsinzwe na APR FC ibitego 3 kuri 1.

APR FC nayo yari ifite intego yo gutwara igikombe cy’Amahoro nyuma yo kwegukana n’icya shampiyona yakinishije imabaraga nyinshi ariko amakipe yombi akina umukino mwiza wiganjemo ishyaka no gushaka ibitego.

Amakipe yombi yakomeje kunaniranwa kugeza ku munota wa 77 ubwo Umurundi Papy Faty yatsindaga igitego cya APR FC nyuma y’uburangare bwagizwe na ba myugariro ba Rayon Sport.

Icyo gitego nticyaciye intege Rayon Sport kuko nayo yakomeje gusatira ndetse iza kubona penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Hamisi Cedric, ariko Bokota Labama ayiteye umunyezamu wa APR Ndoli Jean Claude ayikuramo.

Uwo mukino warangiye ari igitego kimwe cya APR ku busa bwa Rayon Sport, bivuze ko APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 4 kuri kimwe mu mikino ibiri.

Ernie Brandts utoza APR FC yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yakinnye, dore ko yaburaga bamwe mu bakinnyi bakomeye ikipe igenderaho nka Olivier Karekezi, Ndikumana Seleman, Dan Wagaluka, Nshutimanagara Ismail na Iranzi Jean Claude.

Brandts yavuze kandi ko agiye gutegura neza ikipe ye agakosora tumwe mu dukosa ikipe ye yakoze kugira ngo yizere gutwara igikombe ubwo azaba akina na Police FC ku mukino wa nyuma uzaba tariki 04/07/2012.

N’agahinda kenshi, Jean Marie Ntagwabira, utoza Rayon Sport, yavuze ko ikipe ye yatsinzwe kubera ko kuva tariki 28/06/2012 ubwo yakina na APR FC umukino ubanza abakinnyi batigeze bakora imyitozo ku buryo ngo atanenga imikinire yabo.

Ntagwabira ubundi ukunze kuvugana n’itangazamakuru ku buryo burambuye, yavuze ko ari nta kindi yavuga kuko afite byinshi yavuga, ariko ngo azabitangaza nyuma y’igikombe cy’Amahoro kuko ngo hari ibibazo byinshi agomba kuzatangariza mu kiganiro arimo gutegura azagirana n’Itangazamakuru nyuma y’icyo gikombe kizasozwa tariki 04/07/2012.

APR FC na Police FC zizakina umukino wa nyuma, ni nazo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Police FC n’iyo itatwara igikombe cy’Amahoro, yahagararira u Rwanda muri ‘Confederation Cup’ nk’ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka