Ni umukino ugiye guhuza amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, aho APR yegukanye Shampiona izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, naho Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ikipe ya APR Fc kandi ynjiye muri uyu mukino, aho iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, aho yatsinzwe na mukeba Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0.
Amakipe yombi yariyubatse
Ikipe ya APR Fc yongeyemo amaraso mashya, aho yaguze Nsengiyumva Moustapha na Nizeyimana Milafa bakiniraga Police Fc, Ntwari Evode wakiniraga AS Kigali, aba bakiyongeraho Ntwari Fiacre na Mugunga Yves bakiniraga Intare Fc.
Mukura nayo yongeye amaraso mashya mu ikipe, igura Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bombi bakiniraga Amagaju FC, Munyakazi Yussuf Lule wavuye muri Musanze FC, yaguze kandi Mutijima Janvier (AS Kigali), Asmani Moussa Ntahobari wa Vitalo, Iradukunda Jean Bertrand wavuye muri Police FC na Twizerimana Onesme (APR FC).

Uyu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda i Rubavu, uratangira Saa Cyenda zuzuye, mu gihe waherukaga kuhabera umwaka ushize ku gikombe nk’iki, amatara ya Stade yazimye umukino utarangiye aho Rayon Sports yari ifite ibitego 2-0.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC ituraje nabi abafana barayenabi pee? ubwobihangane pee?