APR FC na Mukura VS zakuye intsinzi hanze, AS Kigali inganyiriza i Rubavu mu gikombe cy’Amahoro
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya APR FC na Mukura VS zakuye amanota hanze, mu gihe AS Kigali itabashije kwivana i Rubavu
I Rubavu Etincelles FC yahagamnye AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa gatadatu w’umukino, Kipasa wa Etincelles aza kucyishyura ku munota wa 63. Shabban Hussein Tshabalala yaje gutsindira AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 73, ku munota wa 82 Rodriguewa Etincelles aracyishyura birangira ari 2-2.
Gasogi United i Nyamirambo yahanganyirije na Sunrise FC

Ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Sunrise ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, Gasogi iza gufungura amazamu ku munota wa 37 ku gitego cya Nsengiyumva Mustapha, Sunrise iza kucyishyura ku munota wa 74 gitsinzwe na Niyibizi Vedaste.


Etoile de l’Est yatsindiwe I Ngoma na Mukura VS
Ikipe ya Mukura yari yaraye mu karere ka Ngoma yahatsindiye ikipe ya Etoile de l’Est, ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Moise Nyarugabo ku munota wa 37 w’igice cya mbere.


Amagaju i Nyamagabe yatsinzwe hakiri kare ariko akomeza kugora APR FC
Ku munota wa gatatu gusa, ikipe ya APR FC yari yamaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Itangishaka Blaise, Amagaju akomeza gusatira cyane ikipe ya APR FC afashijwe n’abakinnyi bashya barimo Munezero Dieudonné ndetse na Sinamenye Cyprien, ariko umukino urangira bikiri igitego 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|