APR FC izakina na Azam FC, Police FC na CS Constantine mu mikino Nyafurika

Kuri uyu wa Kane, amakipe ya APR FC na Police FC yamenye amakipe bazahura mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Aya makipe yabimenyeye muri tombola y’imikino y’ijonjora ry’ibanze muri aya marushanwa yabereye mu gihugu cya Misiri aho ikipe ya APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League izakina na Azam FC yo muri Tanzania mu gihe ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi izakina n’izakomeza hagati ya JKU SC yo muri Zanzibar yo yatomboye Pyramids FC yo mu Misiri.

APR FC izahura na Azam FC yo muri Tanzania
APR FC izahura na Azam FC yo muri Tanzania
Uko tombola ya CAF Champions League yagenze muri rusange
Uko tombola ya CAF Champions League yagenze muri rusange

Muri CAF Confederation Cup ikipe ya Police FC muri iri jonjora ry’ibanze izakina CS Constantine yo muri Algeria mu gihe ikipe izakomeza hagati yazo izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad mu ijonjora rya kabiri.

Police FC izakina n'ikipe ya CS Constantine yo muri Algeria
Police FC izakina n’ikipe ya CS Constantine yo muri Algeria
Uko tombola ya CAF Confederation Cup yagenze muri rusange
Uko tombola ya CAF Confederation Cup yagenze muri rusange

Imikino ibanza y’iri jonjora ry’ibanze iteganyijwe hagati y’itariki 15-18 Kanama 2024 mu gihe iyo kwishyura iri hagati y’itariki 22-25 Kanama 2024 ,amakipe yo mu Rwanda yose akaba azaba gusura agasoza yakira imikino yo kwishyura.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apr rwose !!!! 🤣🤣🤣🤣🤣🤣

Adama yanditse ku itariki ya: 11-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka