Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye maze igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kirangira Kiyovu Sports inganya na AS Muhanga 0-0.Mu gice cya kabiri Moise Sandja Bulaya yinjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Kiyovu Sports maze ku munota wa 63 ahabwa umupira na Uwimana Yakubu, atera ishoti rikomeye mu izamu rya Hategekimana Bonheur umupira ukubita igiti cy’izamu ugana mu nshundura atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 76 AS Muhanga yabonye koroneri ku ruhande rw’iburyo, yahererekanyijwe maze Niyonizeye Telesphore Foden ahindura umupira mwiza Twizerimana Onesme yahise atsinda igitego cyiza n’umutwe mu izamu rya James Bienvenue. Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko iminota 90 irangira bakinganya 1-1 hongerwaho itanu nayo yarangiye gutyo, umusifuzi Uwikunda Samuel avuga ko umukino urangiye.
Uyu mukino wahaye APR FC Igikombe cya shampiyona 2025-2026
Kunganya uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 51 ku mwanya wa gatanu ukaba uwa gatatu mu makipe yo mu Rwanda byatumye ibura amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri ufitwe na Rayon Sports n’amanota 52. Aya makipe yose akurikira APR FC ifite amanota 59 ku mwanya wa kabiri habariwemo n’amakipe yo muri Sudani.
Iyi mibare ivuze ko mu mikino ibiri Kiyovu Sports na Rayon Sports zisigaranye zidashobora kugira amanota 59 APR FC bivuze ko ariyo izaba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda bityo ikaba yatwaye igikombe cya shampiyona 2025-2026 mu makipe yo mu Rwanda hirengagijwe Al Hilal SC yatwaye igikombe cya rusange ndetse na Al Merrikh SC kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu.
Iki gikombe icya 24 muri rusange kuri APR FC mu mateka yayo, cyikaba icya karindwi cyikurikiranya kuva mu mwaka w’imikino 2019-2020, abakunzi bayo bazacyishimira kuri iki Cyumweru bakira Rutsiro FC Saa Cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|