APR FC itsinzwe na Police FC iba iya nyuma mu gikombe cy’Agaciro

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Stade Amahoro, Police FC itsinze APR igitego 1-0

Ni umukino watangiye ku i Saa Saa kuri Stade Amahoro, aho uyu mukino utari urimo guhangana cyane igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Nshuti Dominique Savio wari wagoye cyane APR FC, yacenze Mutsinzi Ange amukoreraho ikosa ryavuyemo Coup-franc, itewe Iyabivuze Osée ahita atsindira Police igitego.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier
Byiringiro Lague
Buteera Andrew
Sugira Ernest
Manishimwe Djabel
Ishimwe Kevin

Police FC

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable
Nimubona Emery
Ndayishimiye Celestin
Munyakazi Youssuf Lule
Mico Justin
Nshuti Savio Dominique
Iyabivuze Osee
Ndikumana Magloire
Ndoriyobija Eric
Ngendahimana Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka