APR FC itsinze Rutsiro, imibare iba myinshi mu makipe ashobora kumanuka
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, aho APR FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, byatumye Rutsiro nayo ikomeza kuba mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Ku bibuga bitandatu bitandukanye hakiniwe imikino isoza umunsi wa 22 wa shampiyona, aho amaso yari ahanzwe umukino wa APR FC na Rutsiro, ndetse no mu makipe arwanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Rayon Sports igahita irusha APR FC amanota atanu, APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gusatira Kiyovu Sports.

APR FC yaje gutsinda uyu mukino aho yanahabwaga amahirwe yo kuwutsinda, aho yabonye igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 74 w’umukino.
Ku rundi ruhande, i Rubavu ikipe ya Gorilla yari yakiriwe na Etincelles FC, zose aho zari zihagaze nabi ku rutonde, birangira Gorilla itsinze Etincelles ibitego bibiri kuri kimwe, bituma ijya ku mwanya wa 13, naho Rutsiro yo ihita ijya ku mwanya wa 14.

Uko imikino yabaye kuri iki Cyumweru yagenze
APR FC 1-0 Rutsiro
Bugesera FC 3-1 Marines
ESPOIR FC 1-0 Gasogi United
Etincelles 1-2 Gorilla FC
Musanze 1-1 AS Kigali
Gicumbi FC 1-1 Police FC
Amakipe atanu ya mbere
1. KIYOVU Sport 50
2. APR FC 48
3. MUKURA 38
4. AS Kigali 36
5. Rayon Sports 35
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Njye nkumufana wa APR FC igikombe ni icyacu kuko KIYOVU tuzayitsindira.
APR iri kumwanya wa 2?
uziko aribwo mbonye ko niyo Kiyovu Yareka kongera gutsinda rayon igatsinda nubundi itayitwara igikombe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nkumufana wa APR FC ndabona icyizere kuri equipe yacu kigihari peeeuhhh
KIYOVU IGIKOMBE NICYAYO NUBWO MFANA APR FC