
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Police Fc mu mukino w’umunsi wa 15, umukino wari wanitabiriwe n’abafana benshi nyuma yo gukomorerwa n’inama y’Abaminisitiri.
Ikipe ya Police FC yabonye igitego ku munota wa 41 w’umukino, igitego cyitsinzwe na Nsabimana Aimable, ku mupira wari utewe na Sibomana Patrick.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira APR FC yakoze impinduka yinjizamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, bakuramo Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain Bacca.
Ku munota wa 57 w’umukino APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri coup-franc yari itewe na Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick akozaho umutwe maze Nsabimana Aimable ahita atera mu izamu.

Ku munota wa 63 w’umukino, APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick, ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Anicet.
Umukino waje kurangira APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma ihita ifata umwanya wa mbere, nyuma y’aho Kiyovu Sports yatsindiwe i Rubavu na Marines Fc igitego 1-0.










Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya APR FC na Police FC:
APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Kwitonda Alain ’Bacca’ na Byiringiro Lague.
Police FC: Rwabugiri Umar, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Omar Moussa, Ngabonziza Pacifique, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Sibomana Patrick, Usengimana Danny na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze
Mukura VS&L 1-0 Etincelles FC
Etoile de l’Est FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
Epoir FC 0-2 Gorilla FC
Marine 1-0 Kiyovu SC
APR FC 2-1 Police
AMAFOTO: NIYONZIMA Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|