
Abakinnyi ba APR babanjemo ni Rwabuguri Umar(umunyezamu), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Bukuru Christopher, Niyonzima Olivier Sefu, Djabel Manishimwe, Danny Usengimana, Byiringiro Lague na Nizeyimana Djuma.

Ku ruhande rwa Musanze habanjemo Muhawenayo Gadi (umunyezamu), Hakizimana François, Mwiseneza Daniel, Muhoza Tresor, Regis Mbonyingabo, Maombi J Pierre, Moussa Ally Sova, Harerimana Obedi, Nshimiyimana Clement, Imurora Japhet, na Habyarimana Eugene.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Danny Usengimana wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, nyuma y’iminota itatu Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa cyenda.
APR FC yaje kongeramo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari ahawe na Bukuru Christopher ku munota wa 15.

Umunyezamu wa Musanze Muhawenayo Gadi yakoze amakosa yo gusohoka nabi, bituma Manishimwe Djabel amutsinda igitego cya kane. Ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze, Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 74.

APR FC yahise ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 27, n’ibitego 17 izigamye, mu gihe gutsindwa kwa Musanze kwakomeje kuyiganisha habi.


Imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu
APR FC 5-0 Musanze FC
Etincelles 2-1 Gasogi United
Gicumbi 2-2 Heroes
Amafoto: Funclub
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
APR Iratsinda GASOGI FC.4-0
APR FC turayishyigikiye tuyirinyuma