APR FC itsinze Musanze FC abafana baririmba ‘Nta ribi’ (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ikipe ya APR FC yatangiye Shampiyona ya 2022-2023 itsinda, aho Bizimana Yannick ku munota wa nyuma yayifashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1, umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina neza aho APR FC abakinnyi nka Fitina Ombolenga na Mugunga Yves bagiye batera imipira igana mu izamu, mu gihe Peter Agbrevor na Lulihoshi Hertier nabo bagiye bashakira Musanze FC uburyo bw’ibitego.
Ikipe ya Musanze yakomeje gukina ihererekanya neza, ku munota wa 38 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor wavuye muri Etoile de l’Est, ku mupira yahawe na Ntijyinama Patrick maze nawe areba uko umunyezamu Ishimwe Pierre ahagaze, amuterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe ya APR FC yishyuye igitego, binyuze ku mupira Ishimwe Christian uri gukinishwa ku ruhande rw’imbere ibumoso, mu gihe yari asanzwe akina inyuma ibumoso yahinduye maze Mugunga Yves ashyiraho umutwe werekeza mu izamu rya Ntaribi Steven, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyihariwe cyane n’ikipe ya APR FC yashakishakaga igitego cy’intsinzi, binyuze ku bakinnyi nka Ramadhan Niyibizi yahinduye imipira myinshi imbere y’izamu rya Musanze FC, ariko iyi yakoreshaga uburyo bwo kubona imipira igahita itera imbere nayo, bashakisha abarimo Peter Agbrevor ikina iminota 45 yugarira.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka nk’aho APR FC yakuyemo Niyibizi Ramadhan, asimburwa na Kwitonda Alain, kapiteni Manishimwe Djabel asimburwa na Bizimana Yannick ari nako Musanze FC yinjiza abarimo Harerimana Obed, Ben Ocen na Habineza Is’haq.
Gusimbuza kwa APR FC kwayihiriye ku munota wa 92 kuri kufura yatewe na Ruboneka Jean Bosco, Niyigena Clement ashyiraho umutwe umunyezamu Ntaribi Steven awukuramo ntiyawukomeza, Bizimana Yannick winjiyemo asimbura ashyiramo igitego cy’intsinzi, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Nyuma yo kubona igitego cya kabiri abakunzi b’ikipe ya APF FC, baririmbye bagira bati "Nta ribi" mu gihe abakunzi ba Musanze FC bavuze ko batishimiye imyitwarire y’umunyezamu wabo.
Abakunzi ba Musanze FC bati "Turababaye ikipe twari tuyifite ariko ibintu umunyemu adukoreye Imana izamwihembere atanze ikipe."


Kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali saa cyenda, Gasogi United izakira Mukura VS mu gihe saa kumi n’ebyiri n’igice Rayon Sports izahakirira Rutsiro FC, Rwamagana City i Ngoma yakire Gorilla FC, Kiyovu Sports i Bugesera saa cyenda ikacyirwa na Bugesera FC.




Amafoto: Niyonzima Moses
National Football League
Ohereza igitekerezo
|