APR FC itsinze Kiyovu Sports, Police FC inganya na Gicumbi FC mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium hakiniwe imikino ibiri ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC inganya na Gicumbi FC 1-1 mu gihe APR FC yatsinze Kiyovu Sports 2-0.

Ni imikino yatangiye ku isaha ya Saa Sita n’igice aho Gicumbi FC yabanje kwakira Police banganyije 1-1, Ani Elijah yafunguye amazamu ku igitego yatsindiye Police FC ku. munota wa 36 kuri penaliti igice cya mbere cyikarangira ari 1-0 mu gihe mu gice cya kabiri Ntibazonkiza Djuma yishyuriye Gicumbi FC ku munota wa 84 umukino ukarangira ari 1-1.

Umukino wa kabiri wari uteganyijwe Saa Cyenda n’Igice ariko utangura ukereweho iminota itandatu, aho Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC. Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona tariki 14 Gashyantare 2026 akanganyiriza 1-1 kuri Stade Amahoro, n’ubundi mu minota 45 y’igice yerekanye umukino mwiza nubwo cyarangiye anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatanguye ibona igitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara nyuma y’ikosa myugariro wa Kiyovu Sports Obiang wari winjiye asimbura yakoze akitangira umupira maze uyu Munya-Burkina Faso nawe ntazuyaze kuwushyira mu izamu rya James Desire Bienvenue. Obiang wari wasimbuye Rwabuhihi Placide yakomeje kugira umukino mubi kugeza ubwo nanone yakoraga ikosa ku munota 73 agashaka gushyira umupira ku mutwe ntawufatishe, maze ukifatirwa na William Togui Mel wari umaze gusimbura Ouattara.

Uyu mupira William Togui yawuhaye neza Mamadou Sy bari binjiranye mu kibuga nawe ahita awushyira mu izamu rya Kiyovu Sports atsinda igitego cya kabiri. Kiyovu Sports itagize igice cya kabiri cyiza mu mikinire nk’uko yari yabigenje mu gice cya mbere, yakomeje gusunika ngo ibe yabona igitego ariko yaba Uwineza Rene, Moise Sandja Bulaya waje asimbura bose ntibyashoboka ko bareba mu izamu rya Hakizimana Adolphe, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-0.

Imikino yo kwishyura iteganijwe mu cyumweru gitaha hagati y’itariki 24 na 25 Gashyantare 2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka