
APR yari yatangiye isatira Kiyovu, yatsinze igitego ku munota wa 15 w’umukino, ku ikosa ryakozwe na Ngirimana Alexis wanyereye umupira uramucika, Byiringiro Lague ahita awumwaka acenga Aimé Placide, ahita atsindira APR igitego cya mbere.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Kiyovu yari yinjije mu kibuga Kalisa Rachid wasimbuye Nizeyimana Djuma, yokeje igitutu ikipe ya APR by’umwihariko abakinnyi nka Armel Ghislain ndetse na Babicka Shavy.
Nko ku munota wa 80 w’umukino, Armel Ghislain yacenze abakinnyi bane ba APR FC, ahaye umupira Babicka wari uhagaze wenyine awutera hejuru y’izamu.
Ntacyo byaje gutanga, kuko APR FC yakomeje guhagarara ku gitego yatsinze hakiri kare, kugeza umupira urangiye ari igitego 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga

APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntwari Evode,Nizeyimana Mirafa, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ngirimana Alexis, Rwabuhihi Aimé Placide, Zagabe Jean Claude, Habamahoro Vincent, Maombi Jean Pierre, Babicka Shavy, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Ghislain Almer Djimoe
Andi mafoto yaranze uyu mukino











National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Gutsinda kwa apr ntabwo ari igitangaza byarikuba igitangaza yidatsinda