
Ni umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho APR yatsinze Gorilla FC igitego 1 ku busa bituma yuzuza amanota 61 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 2.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yigana, nta gusatirana cyane ndetse byaje gutuma iminota 45 y’igice cya mbere, irangira ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri, cyatangiranye imbaraga ku ikipe ya APR FC ishaka kuyobora umukino hakiri kare.

Ku munota wa 56 nyuma yo gukora umupira kwa myugariro wa Gorilla FC, ikipe ya APR FC yabonye penaliti maze yinjizwa neza na rutahizamu w’umunya burukinafaso Djibril Ouattara.

Ni umukino ikipe ya APR yatojwe n’abatoza basanzwe batoza amakipe y’abato ya APR FC nyuma yuko iyi kipe y’ingabo itandukanye nuwari umutoza mukuru wayo umunya seribiya Darco Novic.
APR FC irakurikizaho ikipe ya Muhazi Football Club nyuma isoreze kuri Musanze FC.
Gorilla FC irakurikizaho ikipe ya Gasogi United mbere yo guhura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|