APR FC itsinze ESPOIR ihita isubira ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

Ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ihatsindiye ESPOIR ibitego 3-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 19 w’umukino ku mupira wari uzamukanwe na Niyomugabo Jean Claude, awuhinduye mu rubuga rw’amahina Mushimiyimana Janvier wa ESPOIR agiye kuwurenza uhita wigira mu izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ESPOIR yari yakinnye cya mbere yugarira, yatangiye gusatira APR FC, maze ku munota wa 56 Kyambadde Fred ku mupira yari ahawe na Musasizi John ahita acenga ba myugariro ba APR Fc atsindira ESPOIR FC igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 61 w’umukino, APR FC yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyomugabo Claude wacomekewe umupira neza na Manishimwe Djabel.

Nyuma y’umunota umwe wonyine gusa, ku munota wa 62 APR FC yahise itsinda igitego cya gatatu, ku mupira abakinnyi ba APR FC bari bamaze gutera mu izamu inshuro ebyiri ugaruka, uza gusongwamo na Danny Usengimana, umukino urangira ari ibitego 3-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR Fc ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 21, mu gihe iwusimbuyeho Police FC yo itarakina umukino w’umunsi wa cyenda.

Amafoto

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Fitina Omborenga, Manzi Thierry, Claude Niyomugabo, Mutsinzi Ange, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Danny Usengimana, Byiringiro Lague.

APR FC yabanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibuga

ESPOIR FC: Ndikuriyo Patient, Kyambadde Fred, Uwineza Jean de Dieu, Mushimiyimana Janvier, Uwizeyimana Shadrack, Nshimiyimana Elysee, Kayiranga Moussa, Niyonsaba Eric, Musasizi John, Nkunzimana Sadi, Nkurunziza Felicien

Ikipe ya ESPOIR yabanje mu kibuga
Ikipe ya ESPOIR yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka