APR FC itsinze AS Kigali igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatsindiye AS Kigali ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’Igikombe cy’Intwari igera ku mukino wa nyuma izahuriraho n’ikipe izakomeza hagati ya Police FC na Rayon Sports.

APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w'igikombe cy'Intwari
APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino w’igikombe cy’Intwari

Ni umukino igice cya mbere kitaranzwe n’uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego kuko nubwo Dauda Yussif Seif yateyemo amashoti abiri akomeye, Ruboneka agatera irindi ku ruhande rwa APR FC ariko iminota 45 yarangiye nta kipe iteye ishoti rigana mu izamu. Sunday Inemeste ku ruhande rwa AS Kigali yatangiye umukino avunda ashyiramo imbaraga ariko kimwe na Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene bari bayoboranye ubusatirizu mbere y’uko asimburwa na Gedeon Bendeka kubera imvune, nta kintu gikomeye bakoze imbere y’izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre, iki gice cya mbere kirangira ari 0-0.

Dauda Yussif yongeye kugaragaza mu gutera imipira ikomeye cyane nubwo nta gitego yatsinze
Dauda Yussif yongeye kugaragaza mu gutera imipira ikomeye cyane nubwo nta gitego yatsinze

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 49 William Togui ari mu rubuga rw’amahina yahaye umupira Hakim Kiwanuka ariko ashatse kuwutera mu izamu ujya hejuru.Ku munota wa 54 APR FC yateye bwa mbere umupira ugana mu izamu, wari n’uwa mbere mu mukino wose ubwo Hakim Kiwanuka yatereraga umupira mu rubuga rw’amahina umunyezamu Ndikuriyo Patient akawukuramo, Mugisha Gilbert yawusubizamo abakinnyi bakawuzibira.

Hakim Kiwanuka watsinze igitego cya mbere akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitego
Hakim Kiwanuka watsinze igitego cya mbere akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitego

APR FC yakomeje gukina neza igice cya kabiri, ku munota wa 60 ibona ibitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yahawe na Ronald Ssekiganda agacenga yinjira mu rubuga rw’amahina kugeza ateye umupira mu izamu umunyezamu Ndikuriyo Patient atashoboye gukuramo. APR FC yakomeje koroherwa n’umukino, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 65 gitsinzwe na William Togui Mel ahawe umupira na Hakim Kiwanuka.

William Togui nawe yatsinze igitego
William Togui nawe yatsinze igitego

Hakim Kiwanuka wagize umupira mwiza cyane, ku munota 78 wa yongeye kugira uruhare mu gitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, ubwo yacengaga agaha umupira William Togui nawe wawuhaye Niyigena Clement mu rubuga rw’amahina maze nawe agahita asiga umupira inyuma akoresheje agatsinsino, awuterekeye Ruboneka Jean Bosco wateye ishoti ryiza mu izamu. Abarimo Djibril Ouattara, Niyibizi Ramadhan na Ngabonziza Pacifique binjiye mu kibuga basimbuye abarimo Dauda Yussif Seif na Ruboneka, bakina iminota yari isigaye ndetse n’inyongera yarangiye APR FC ikiyoboye n’ibitego 3-0 inegukanye intsinzi.

APR yahise igera ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, umunsi nyirizina u Rwanda ruzirakaho Intwari z’Igihugu aho izakina n’ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC bakina umukino wa 1/2 kuri uyu wa Kane, saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.

Chairman wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa yarebye uyu mukino
Chairman wa APR FC, Brig Gen. Deo Rusanganwa yarebye uyu mukino

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

0795417150

APR FC yanditse ku itariki ya: 26-05-2026  →  Musubize

nishimiyeko ikipe ya APR FC yatwaye igikombe. niba ubyishimiye vuga yes.

NSANZIMANA VINCENT yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Mubwire apr fc murabona izatwara igikombe cya championa yuyu mwaka wa 2025-2026

Amazina yanjye ndagijimana protegene yanditse ku itariki ya: 11-05-2026  →  Musubize

Mubyukuri ndatekerezako apr ariyoyambere

Silver yanditse ku itariki ya: 13-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka