APR FC itsinze Amagaju FC akomeje kugana ahabi ifata umwanya wa kabiri(Amafoto)

Ikipe ya APR FC itsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ifata umwanya wa kabiri, Amagaju FC akomeza ku gana ahabi.

APR FC bishimira igitego
APR FC bishimira igitego

Wari umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) aho ikipe ya Amagaju FC yari yakiriye ikipe ya APR FC kuri stade ya Muhanga ahasanzwe hakirira ikipe ya AS Muhanga.

Ni umukino utagaragayemo byinshi cyane mu gice cya mbere cy’umukino kuko cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 nyuma yo kugerageza uburyo ku ruhande rwa APR FC ariko ntibigire icyo bitanga kuko Amagaju FC yari ahagaze neza cyane mu gice cy’inyuma.Ikipe ya APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira cyane gusa ikipe y’Amagaju FC ukabona ko igerageza uburyo bwose bwo gutakaza iminota binyuze ku munyezamu wayo Twagirumukiza Clement.

Umunyezamu w'Amagaju FC Twagirumukiza Clement yaranzwe no kwicara inshuro nyinshi kubera imvune
Umunyezamu w’Amagaju FC Twagirumukiza Clement yaranzwe no kwicara inshuro nyinshi kubera imvune

Muri iki gice Uwizeyimana Daniel w’Amagaju FC yagerageje uburyo bwashoboraga kubyara igitego ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Ishimwe Pierre umupira awohereza muri koroneri.Ku munota wa 65 w’umukino, ku burangare bwa ba myugariro b’Amagaju FC Fitina Ombolenga yinjiye mu rubuga rw’amahina maze atsinda igitego cyatumye ikipe ya APR FC iyobora umukino n’igitego 1-0 anatsinda igitego cye cya mbere muri uyu mwaka.

Uburyo igitego cya Omborenga cyatsinzwe
Uburyo igitego cya Omborenga cyatsinzwe

Ikipe y’Amagaju FC yahise ikora impinduka ikuramo umunyezamu Twagirumukiza Clement wari wagaragaje ko yavunitse asimburwa na Muneza Jacque.Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu ikipe y’Amagaju FC ariko umunyezamu Muneza Jacque akomeza kwitwara neza.Ikipe ya APR FC yakoze impinduka ikuramo Umugande Denis Omedi ndetse na Mamadou Sy yinjiza Mugisha Gilbert ndetse na Togui Mel William.

Ikipe y’Amagaju FC nayo yongeye gukora impinduka ikuramo Sebagenzi Cyrille na Iradukunda Daniel binjiza Ntakirutimana Frank ndetse na Habineza Alphonse ikomeza gushakisha igitego cyo kwishyura ari nako ikora impinduka nk’aho yinjije mu kibuga Nibibona Eddy ndetse na Rwema Amza basimbuye Iradukunda Desire ndetse na Shema Jean Baptiste.

APR FC nayo yakoze impinduka yinjiza Iraguha Hadji ndetse na Byiringiro Jean Gilbert basimbuye Omborenga Fitina ndetse na Djibril Ouattara.Iminota 90 y’umukino yarangiye maze umusifuzi wa kane yongeraho iminota ine nayo yarangiye APR FC yegukanye amanota atatu itsinze igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda Amagaju FC, ikipe ya APR FC yagize amanota 32 ayishyira ku mwanya wa kabiri mbere y’uko Al Hilal SC umukino wayo na AS Muhanga kuri uyu wa Gatatu saa kumi nebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu gihe Ikipe y’Amagaju FC yagiye ku mwanya wa 17 n’amanota 12 akaba anasoje imikino yayo ibanza ya shampiyona.

Abafana ba APR kuri Stade ya Muhanga
Abafana ba APR kuri Stade ya Muhanga

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyo basimbuza umuzamu kare ntabwo bari gutsingwa.

Ndacyayisenga yanditse ku itariki ya: 14-01-2026  →  Musubize

Iyo basimbuza umuzamu kare ntabwo bari gutsingwa.

Ndacyayisenga yanditse ku itariki ya: 14-01-2026  →  Musubize

Iyo basimbuza umuzamu kare ntabwo bari gutsingwa.

Ndacya yanditse ku itariki ya: 14-01-2026  →  Musubize

Iyo basimbuza umuzamu mbere ntabwo Bari gutsingwa.

Ndacya yanditse ku itariki ya: 14-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka