APR FC itsindiwe i Musanze Penaliti ya Fuade ifasha Rayon Sports kubona inota rimwe
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ntabwo uhiriye amakipe yari imbere ku rutonde rwa shampiyona dore ko Police na APR FC zatsinzwe mu gihe Rayon Sports na As Kigali zishoboye gucyura inota rimwe gusa.
Ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa cyenda nta ntsinzi, yari yerekeje ku kibuga cya Nyagisenyi ifite umunezero mwinshi nyuma yaho abakinnyi bayo baherewe ibirarane by’amezi atatu bari baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe yabo.





Aka kanyamuneza ariko ntacyo kafashije iyi kipe y’i Nyanza mu mukino, dore ko watangiye ikipe y’Amagaju ari yo isatira izamu rya Rayon Sports ku buryo bugaragara bitaje no gutinda ngo Mumbere Saiba Claude abone igitego cya mbere ku munota wa cyenda w’umukino, ubwo yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Bakame ntamenye aho umupira uciye.
Ikipe y’Amagaju yanabonye amahirwe yandi abiri yo kubona igitego gishimangira intsinzi ariko ntiyayabyaza umusaruro byatumye igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.







Mu gice cya kabiri, Rayon Sports ya Mfutila utazi uko amanota atatu asa muri Gikundiro, yatangiye ifite gahunda yo kwishyura bigaragara dore ko yakomeje kugerageza izamu rya Rukundo Protogene ariko uyu agakomeza gukiza ikipe ye y’Amagaju.
Ibi byasaga nk’ibyanze ku ikipe yambara ubururu n’umweru kugeza ku munota wa 80 w’umukino ubwo yazaga kubona penaliti nyuma yaho Nzenze yemereje ko umukinnyi w’Amagaju yakoze umupira n’akaboko, maze Fuade akayinjiza neza ari nako yatsindaga penaliti ye ya gatatu mu mikino itatu aheruka gukinira i Nyamagabe.
Umukino waje kurangira ari icyo gitego 1-1 byatumye ikipe ya Rayon Sports itagira icyo yungukira kinini mu gutakaza kw’amakipe yari ayiri imbere.





Igitego cya Kipson Athuire cyatumye ikipe ya Musanze itsinda APR FC 1-0 nubwo umukinnyi wayo Nirenzaho Hussein yari yahawe ikarita itukura. As Kigali yanganyije na Sunrise 1-1 mu gihe Kiyovu Sports na yo yanganyirije i Rubavu 2-2. Ikipe ya Gicumbi na yo ikaba ikomeje gushimangira kwibasira amakipe afite izina aho kuri uyu wa gatatu yatsindaga Police 1-0.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere ikazakomeza mu cyumweru gitaha tariki 3/2/2015 cyane ko impera z’iki cyumweru zizaba zikinwamo irushanwa ryateguwe na Society for Family Health (SFH), rizahuza amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka wa shampiyona ushize.
Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 14
- APR FC 32
- AS Kigali 28
- Police FC 24
- Rayon S. 22
- Amagaju 20
- Gicumbi 20
- Marines 18
- Espoir 18
- Sunrise 17
- SC Kiyovu 17
- Mukura 14
- Musanze 14
- Etincelles 11
- Isonga 04

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
apr izahora kwisonga kuko bazi icyo gukora nd’i ngarama murakoze
reyon yo rwose mugihe umutoza mukuru akiri Mfutira sinizeye insinzi neza pe! amaburaburize azungirize Sosthene cg azasubire iyo yaturutse. ngayo-nguko
Apr fc izahamakumwanyawayo kdi igijombe tuzagikukana ndimusanze
Apr fc izahamakumwanyawayo kdi igijombe tuzagikukana ndimusanze
oh congs ku ikipe yaho mvuka nikomeze imihigo turayishyigikiye oh amagaju gusa mukinira ahantu habi sana