APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu yongera kuyisatira

Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu

Mukura ikomeje kwitwara neza, amanota 15 mu mikino itanu

Gasogi United na Mukura VS, ni wo mukino wabimburiye indi ku i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira Mukura itsinze Gasogi igitego 1-0.

Ni igitego Mukura yatsinze ku munota wa 54 w’umukino, kuri Penaliti yatewe na William Opoku Mensah, bituma Mukura itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya.

I Musanze, APR FC yahatsindiwe na Musanze FC

Musanze yaherukaga gutsinda APR FC mu mwaka wa 2014, byayisabye iminota isaga 100 ngo ikureho ayo mateka.

Ikipe ya Musanze yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 73 yahawe Nyandwi Saddam, yaje kubona igitego ku munota wa 90+7, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran.

Tuyishime Placide, Perezida wa Musanze FC (uri hagati) nta mukino umucika
Tuyishime Placide, Perezida wa Musanze FC (uri hagati) nta mukino umucika
Nyirarugero Dancilla, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru nawe yakurikiranye uyu mukino
Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nawe yakurikiranye uyu mukino
Nshimiyimana Amran wasezerewe muri APR FC muri 2019 ni we wayitsinze
Nshimiyimana Amran wasezerewe muri APR FC muri 2019 ni we wayitsinze
Musanze FC yabanje mu kibuga
Musanze FC yabanje mu kibuga
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Musanze ubwo umukino wari urangiye
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Musanze ubwo umukino wari urangiye
Abafana ba Musanze bari babukereye, byari ibyishimo
Abafana ba Musanze bari babukereye, byari ibyishimo

Kiyovu Sports yongeye gusatira APR FC

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kandi, habereye umukino wahuje Kiyovu Sports na AS Kigali, umukino warangiye Kiyovu itsinze AS Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick ku munota wa 45+2 w’igice cya mbere.

Nyuma y’imikino yabaye uyu munsi, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, aho ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 35.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze

Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
Marines 1-2 Gorilla FC
Etoile 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndumufana wa GIKUNDIRO Na MUSANZE.congraturation kuri MUSANZE FC Yacu.yadushimishije kbs.APR yitegure iraziwe KBS

IRUMVA Fabrice yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ndumufana wa GIKUNDIRO Na MUSANZE.congraturation kuri MUSANZE FC Yacu.yadushimishije kbs.APR yitegure iraziwe KBS

IRUMVA Fabrice yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka