Nyuma yo kuba ari iyo kipe ya mbere yabimburiye andi makipe mu Rwanda mu gupimwa icyorezo cya Coronavirus, nyuma bakaza kwerekeza mu mwiherero I Shyorongi, babimburiye n’anadi makipe gukora imyitozo isanzwe yo mu kibuga.

Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe ya APR Fc ndetse na AS Kigali zemerewe na Minisports gutangira gukora imyitozo, nk’amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo bakoze imyitozo harimo Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.

















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MUGURE UMUZAMU KWIZERA ORIVIYE.
Apr tugomba kuyifana kugira ngo iduhe umusaruro
Apr FC uyumwaka iritwara neza kuko imeze neza cyane ariya mayirema twonjyemo nimeza chane apr oye kwisonga
Nibyiza cyaneee tuyitegerejeho umusaruro mwiza kd bakomeze babe gitinyiro turashaka igikombe mpuzamahanga
Nibyiza cyaneee tuyitegerejeho umusaruro mwiza kd bakomeze babe gitinyiro turashaka igikombe mpuzamahanga
Apr tuzatwikape