
Iby’iyi nkuru ya Allan Kayiwa w’imyaka 25 ukina hagati asatira, ushobora kuba Umunyamahanga wa mbere usinyishijwe na APR FC nyuma y’imyaka 11 ishize ikinisha Abanyarwanda gusa, byatangajwe n’ikinyamakuru Pulse Sports cyo muri Uganda, aho cyavuze ko iyi kipe yegukanye shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, yinjiye mu rugamba rwo kugira ngo ibe yamusinyisha.
Uyu musore mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 wakiniraga ikipe ya Express FC, ndetse akaba ari na we wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, aho yatsinze 13 mu mikino 28 APR FC ntabwo imushaka yonyine, kuko uru rugamba iruhuriyemo na Vipers SC nayo yegukanye shampiyona ya Uganda ya 2022-2023, ariko yo yaba yifuza kumugarura mu rugo kuko yayibayemo imyaka itatu mbere yo kuyivamo muri Nzeri 2022, nyuma yo kubura umwanya wo gukina ubwo iyi kipe yari iguze uwitwa Ashraf Mandela.
Perezida w’ikipe ya Vipers SC izasohokera igihugu cya Uganda mu mikino ya CAF Champions League Lawrence, Mulindwa, ngo ni umwe mu bo yifuza kongeramo muri iyi mpeshyi kugira ngo azayifashe kurenga amatsinda y’iyi mikino, atarenze mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ubwo iyi kipe yabaga iya nyuma mu itsinda ryayo.
Allan Kayiwa ntabwo ari ubwa mbere yifujwe n’ikipe yo mu Rwanda
Nyuma y’uko yari abuze umwanya wo gukina mu ikipe ya Vipers SC, mbere y’uko asinyira ikipe ya Express, yavuzwe ku isoko nk’umukinnyi ikipe ya Rayon Sports yashatse gusinyisha
Icyo gihe kandi Allan Kayiwa yanashakishwaga n’ikipe ya KCCA, Uganda Revenue Authority, Kagera ndetse na Express FC ari nayo byarangiye yerekejemo, akaba ayimazemo umwaka umwe w’imikino.

Ntabwo ari APR FC na Vipers SC yifuza kumusubirana gusa
Imyitwarire ye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yafunguye amaso ya benshi batari APR FC gusa, imubonamo igisubizo cyo kuzayigeza aheza mu mikino Nyafurika gusa, cyangwa Vipers na yo imubona gutyo kuko Kayiwa anifuzwa n’ikipe ya Uganda Revenue Authority yabaye iya gatanu muri shampiyona ariko n’ubundi yigeze kumwifuza mu 2022. Hri kandi ikipe ya Villa SC isoreje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2022-2023, itakaje igikombe ku munsi wa nyuma.
Allan Kayiwa bivugwa ko yifuzwa na APR FC ni muntu ki?
Allan Kayiwa yavutse tariki 7 Ukwakira 1997 akaba kugeza ubu afite imyaka 25. Mu 2017 yakiniye ikipe yitwa Soan FC kugeza mu 2019, ubwo yajyaga muri Vipers irimo kongera kumwifuza nyuma yo kuyivamo mu 2022, akerekeza muri Espress FC yakiniraga kugeza ubu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
uyumuhungu ararenze mumutuzanire CAF turayishaka muzane nabandi ngaba APR FC yubahwe