APR FC iratangira imikino ya CAF Champions League ikina na Vital’o
APR FC ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League), iratangira iryo rushanwa ikina na Vital’o y’i Burundi kuri uyu wa gatandatu tariki 16/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
APR FC ifite ibikombe byinshi mu Rwanda ikaba ari nayo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, irashaka gutsindira i Kigali Vital’o, kugirango yiyongerere amahirwe yo kuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Nubwo APR FC iza gukina uwo mukino idafite rutahizamu Faruk Ruhinda wavunitse, umutoza wayo Eric Nshimiyimana avuga ko ashaka kubonera intsinzi mu rugo ( i Kigali) byanze bikunze, kugirango nyuma y’ibyumweru bibiri azajye kwishyura ( i Bujumbura) nta gihunga.
Vital’o na APR FC zaherukaga guhura mu Ukuboza 2012, mu gikombe cy’Isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, icyo gihe APR FC ikaba yarasezereye Vital’o muri ½ cy’irangiza iyitsinze ibitego 2-0, ndetse nyuma iza no gutwara igikombe itsinze Rayon Sport ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gusezererwa na APR FC, Umutoza wa Vital’o, Kanyankore Gilbert Yaoundé, utari wakinishije abakinnyi be bose bakomeye, yari yatangaje ko agiye kwitegura neza APR FC kuko yari yamaze kubona neza uko ikina, kandi ko uwo mukino wamufashije byinshi mu kumenya uko azitwara imbere yayo.
Mbere y’uko bakina kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Vital’o imaze iminsi ibiri mu Rwanda ikora imyitozo inamenyera ikirere, yatangaje ko ikimuzanye ari ugushaka intsinzi i Kigali, kuko kunganya cyangwa gutsindwa byagabanya cyane amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Kanyankore watoje amakipe menshi mu Rwanda harimo Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko gutsinda APR FC bitoroshye kuko ifite abakinnyi bamaze kumenyerana kandi bakiri batoya, gusa ngo na we yateguye neza ikipe ye ku buryo yizeye umusaruro mwiza i Kigali.
Aya makipe azongera guhura nyuma y’ibyumweru bibiri i Bujumbura mu mukino wo kwishyura, aho ikipe izaba yaritwaye neza mu giteranyo cy’imikino yombi (aggregate) izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ikazakina n’ikipe izaba yarokotse hagati ya Rangers yo muri Nigeria na SC Do Principe yo muri Sao Tome et Principe.
APR FC ikunze kwitabira iyi mikino ariko ntigere kure, umwaka ushize ubwo yatozwaga n’Umuholandi Ernie Brandts, yasezerwe mu cyiciro cya kabiri (round 2), itsinzwe na Etoile du Sahel yo muri Tuniziya ibitego 3-2 mu mikino ibiri. Mu cyiciro kibanza, APR FC yari yasezereye Tusker FC yo muri Kenya iyitsinze igitego 1-0 mu mikino ibiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|