APR FC irashaka gutsinda Kiyovu ngo ifate umwanya wa mbere
Mu mukino w’ikirarane uhuza APR FC na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatandatu tariki 4/1/2014, APR FC irashaka kuwutsinda kugirango ihite ifata umwanya wa mbere, mu gihe Kiyovu Sport nayo iramutse iwutsinze yazamuka ikagera ku mwanya wa kane.
Uyu mukino uza kubera kuri Stade Amahoro, wagombaga gukinwa tariki 15/12/2013 ubwo byari ku munsi wa 10 wa shampiyona, wimuriwe tariki 4/1/2014 kuko icyo gihe Stade Amahoro yaberagamo ibindi bikorwa.
APR FC igiye kwakira Kiyovu Sport ishaka kuyitsinda kugirango ihite ifata umwanya wa mbere, kuko ubu Rayon Sport iwuriho by’agateganyo irayirusha inota rimwe gusa.
Kiyovu Sport nayo irashaka gutsinda uwo mukino igakomeza kuza mu makipe y’imbere kuko, n’bwo iri ku mwanya wa gatandatu, niramuka itsinze APR FC irahita izamuka ku mwanya wa kane.
Gatete George umuvugizi wa APR FC yatubwiye ko iyo kipe ari nta kibazo na kimwe ifite, ngo abakinnyi bose biteguye neza kandi nta mvune bafite, ndetse ngo birinze kubaha ikiruhuko igihe cy’iminsi mikuru, ahubwo bakomeje imyitozo kugirango bazatsinde Kiyovu Sport.
Muri Kiyovu Sport ho barakina uwo mukino badafite umutoza wungirije Kalisa Francois wahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo kugirana amakimbirane n’umwe mu banyamuryango b’imena ba Kiyovu Sport witwa Ali.
Umuvugizi wa Kiyovu Sport Mudi Byumvuhore, wirinze kuvuga icyo abo bagabo bapfuye, yadutangarije ko hashyizweho akanama gashinzwe gukurikirana iby’icyo kibazo no kureba ufite amakosa, ariko byose bigakorwa Kalisa n’uwo Ali bahagaritswe by’agateganyo kugeza ukuri kugiye ahagaragara.
Mu mikino itatu ya shampiyona iheruka Kiyovu Sport yayibonyemo amanota ane ku icyenda, ubwo yatsindaga Mukura, ikanganga na Etincelles, igatsindwa na AS Kigali mu mukino uheruka.
Naho APR FC, mu mikino itatu iheruka yabonye amanota arindwi ku icyenda, kuko yatsinze Amagaju, inganya na Espoir, itsinda AS Muhanga mu mukino uheruka.
Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28, APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 27 naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.
Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, ikayanganya na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu, naho Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota 7, ikayanganya n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma.
Uretse umukino w’ikirarane wa APR FC na Kiyovu Sport, amakipe yagiye mu cyiruhuko cyo kwitegura imikino yo kwishyura (Phase Retour), izatangira tariki ya 18/1/2014.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|