Uyu mukino wa gicuti utangira saa cyenda n’igice, wasabwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Uburasirazuba, mu rwego rwo gusoza amahugurwa n’imyitozo ya gisirikare “Ushirikiano Imara” yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gako.
Nubwo ari umukino wa gicuti, bigaragara ko uza gufasha umutoza wa APR FC, Eric Nshimiyimana, gukomeza kubaka no kongerera imbaraga ikipe ye yiganjemo abakinnyi bakiri bato, yitegura neza imikino ya shampiyona iri imbere.
Nyuma yo gusezerera abanyamahanga bose yari ifite ubu ikaba ikinisha Abanyarwanda gusa nabo bakiri batoya, APR FC ni ikipe irimo kwiyubaka, ku buryo itagitsinda buri gihe nk’uko byari bimeze mu myaka yashize, ariko n’ubwo ikinisha abakinnyi bakiri bato, bagaragaza ubuhanga ndetse n’icyizere mu minsi iri imbere.
Mu mikino ibiri ya shampiyona iheruka gukina APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-1, nyuma ku wa gatatu tariki 24/10/2012 inganya na Espoir FC igitego 1-1 i Rusizi, ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda.
Simba FC bagiye gukina yo ihagaze nabi muri shampiyona ya Uganda bita Uganda Super League, kuko ubu iri ku mwanya wa 12, ndetse ikaba iheruka gutsindwa ibitego 3-1 na Maroons FC.
Umukino wa APR FC na Simba watumye umukino wa shampiyona wagombaga guhuza APR FC na mukeba wayo Rayon Sport ku wa gatandatu tariki 27/10/2012 usubikwa, ukazakinwa ku yindi tariki itarashyirwa ahagaragara.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buvuga ko umukino wa shampiyona uzahuza APR na Rayon Sports ugomba gukinwa mbere y’uko imikino ibanza ya shampiyona (phase aller) irangira.
APR FC na Simba FC zaherukaga guhura mu mukino wa gicuti umwaka ushize muri Uganda, maze Simba itsinda APR FC ibitego 2-1.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|