APR FC inyagiye Rayon Sports

APR FC yatsindiye Rayon Sports3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda 2025-2026 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino watangiye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahuzagurika cyane, ibi byatumaga abakinnyi APR FC igira ubwisanzure cyane cyane hagati mu kibuga hari harangajwe imbere n’umugande Ronald Ssekiganda , Dauda Yussif Seif na Ruboneka Jean Bosco wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Uku guhuzagurika ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports kwakomereje ku bakinnyi bakinaga bugarira Ku mpande, barimo Kapiteni Serumogo Ally na Musore Prince wakinaga Ku ruhande rw’ibumoso,

Umugande Ronald Sekiganda yafunguye amazamu ku munota wa 26 kuri koroneri yari itewe neza na Ruboneka Jean Bosco maze nyuma y’iminota 11 gusa Ku munota wa 37, Ikipe ya APR FC ibona igitego cya Kabiri Ku ishoti rikomeye ryatewe n’umugande Hakim Kiwanuka, umunyezamu wa Rayon Sports Pavel Ndzila agerageje kurikuramo , usanga rutahizamu wa APR FC ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire William Togui Mel ahagaze neza itsinda igitego cya Kabiri. Igice cya mbere kirangira Ari ibitego 2-0 bya APR FC .

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Rayon Sports yatangiranye impinduka eshatu, mu bwugarizi bwayo havuyemo Serumogo Ally wari wagize ikibazo ku mutwe, asimburwa na Rushema Chriss, winjiyemo akina mu mutima w’ubwugarizi, ibi byatumye Nshimiyimana Emmanuel batazira Kabange ahita ajya gukina Ku ruhande rw’iburyo yugarira, abandi binjiyemo barimo Harerima Abderaziz na Tony Kitoga , Basimbuye Habimana Yves na Niyonzima Olivier Seif.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 93 , myugariro wa Rushema Chris yakoze ikosa rikomeye asubiza umupira inyuma Ku munyezamu , uhita uba mugufi usanga rutahizamu wa APR FC wari winjiyemo asimbura ari wenyine ahita atsinda igitego cya gatatu cya APR FC, birangira iyi kipe y’ingabo yegukanye amanota atatu .

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kugira amanota 11 mu mikino itanu ya shampiyona mu gihe ifite amanota 13.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka