APR FC inyagiye Marines FC, yambura Rayon Sports umwanya wa mbere (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Uyu mukino wari ukomejwe no kuba APR FC iri mu rugamba rwo kwegukana igikombe, mu gihe Marine FC iri mu murongo utukura ikiri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri, mu gihe kandi wagiye kuba APR FC ikiri mu mpumeko yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro itsindiye mukeba wayo, Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Mu ntangiriro z’uyu umukino, amakipe yombi yakiniraga umupira hagati mu kibuga, icyakora APR FC mu minota itanu ya mbere ikarusha Marine FC kwiharira umukino nubwo umukino wari ku muvuduko uringaniye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, iyi kipe iba mu karere ka Rubavu ni yo yagerageje amahirwe abiri abanza mu minota 15 binyuze muri Ndombe Yingue Menayame.

Ku munota wa 19, Umunnya-Ouganda, Denis Omedi yafunguye amazamu ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuri kufura yabonetse iturutse ku ikosa ryakorewe kuri Mugisha Gilbert ku ruhande rw’ibumoso, ayitera neza mu nguni ya mbere y’izamu, Umunyezamu, Vally Irambona ntiyawushyikira.

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere cy’umukino, Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, ahita yuzuza ibitego umunani bimugira umukinnyi uwa kane umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona ya 2024/2025, nyuma ya Fall Ngagne wa Rayon Sports [13], Umar Abba wa Bugesera FC [12] na Useni Ciza Seraphin wa Amagaju FC ufite ibitego 11.

Umunya-Ouganda, Denis Omedi ku munota wa 67 yongeye kunyeganyeza inshundura n’umutwe ku ruhande rwa APR FC nyuma ya koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan, maze biba 3-0 ari na ko yuzuza ibitego bitanu muri Shampiyona.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 55, aho irusha Rayon Sports amanota abiri isabwa kuvanamo kuri uyu wa Kane ubwo izaba yakiriye Rutsiro FC y’umutoza Gatera Moussa kuri Kigali Pélé Stadium. Ni mu gihe Marine FC yakomeje kuba ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 27 n’umwenda w’ibitego 12.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu munsi, Police FC ibifashijwemo na Mugisha Didier na Henry Msanga yatsindiye Amagaju FC i Huye ibitego 2-0, mu gihe Gasogi United yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cyinjijwe na Ndikumana Danny, iyi kipe ihita ifata umwanya wa munani n’amanota 33.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apr igikombe turagitwa naho mucyeba igihe cyayi cyirageze ndavuga kudahemba neza🤔🤔

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 8-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka