APR FC inyagiye Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa Gatatu, abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bazanye ibyapa bisaba Umukuru w’Igihugu kubatabara mu mukino ikipe yabo inyagiwemo na APR FC ibitego 3-0.

Ikipe ya Kiyovu Sports ubuzima bukomeje kuba bubi
Ikipe ya Kiyovu Sports ubuzima bukomeje kuba bubi

Ibi byabereye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona utarakiniwe igihe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), aho Kiyovu Sports yabanje kwihagararaho mu minota 44 y’igice cya mbere ariko ku munota wa 45, Tuyisenge Arsene atsindira APR FC igitego cya mbere.

Kiyovu Sports mu gice cya mbere nayo yagiye ihusha uburyo bukomeye biturutse ku makosa y’ubwugarizi bwa APR FC aho ku munota wa 38, Nizigiyimana Karim Mackenzie yasigaranye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ariko ananirwa kumutsinda barebana.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Mu minota ine y’inyongera ku gice cya mbere APR FC yabonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mahmadou Lamine Bah ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina amaze guhabwa umupira na Tuyisenge Arsene maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Abakinnyi nka Ishimwe Kevin, Cherif Bayo, Nizeyimana Djuma bari bahanzwe amaso kuri Kiyovu Sports, bageragezaga uburyo bumwe na bumwe ubona ikipe igerageza gukina ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo.

Kiyovu nyuma yo gutsindwa ikomeje kuguma ku mwanya wa nyuma
Kiyovu nyuma yo gutsindwa ikomeje kuguma ku mwanya wa nyuma

Mu gice cya kabiri APR FC yakinaga umukino mwiza, Kiyovu Sports ubona yasubiye hasi ariko nubwo APR FC yabonye uburyo bwinshi itabyaje umusaruro, ku munota wa 81 yatsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan nyuma yo kungukira mu guhuzagurika kw’abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu Sports maze na we atera mu izamu ishoti rikomeye rikubita umutambiko w’izamu rigana mu nshundura.

Abari muri Stade bakomeje kwibaza aho Kiyovu Sports igana dore ko ari iya nyuma n’amanota arindwi yonyine.

Abafana ba Kiyovu bakomeje kwibaza amaherezo y'ikipe yabo
Abafana ba Kiyovu bakomeje kwibaza amaherezo y’ikipe yabo

Iminota icyenda yari isigaye ndetse n’inyongera yarangiye APR FC itahanye intsinzi y’ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Sports.

Abakunzi ba Kiyovu Sports batabaje Umukuru w’Igihugu

Kigali Pelé Stadium kuri uyu mukino yagaragayemo icyapa cyari gifitwe n’umukunzi wa Kiyovu Sports witwa Aziz yanditseho amagambo asaba Umukuru w’Igihugu kubataba kuko ikipe iri mu manga.

Yazanye icyapa kiriho amagambo atabaza Umukuru w'Igihugu
Yazanye icyapa kiriho amagambo atabaza Umukuru w’Igihugu

Ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abakunzi ba Kiyovu Sports turatabariza ikipe yacu ngo mudukure mu manga turimo."

APR FC nyuma yo gutsinda uyu mukino, yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 22 izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, saa cyenda (15h00) yakira Mukura VS mu gihe Kiyovu Sports izakira Gorilla FC ku Cyumweru saa cyenda (15h00).

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nacyohereje.

Gatare Appolinaire yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Nacyohereje.

Gatare Appolinaire yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Rero ndibaza impamvu batabaza Nyakubahwa Prezida WA Republika!Barashaka iyihe nkunga?Nibayivuge.Ntacyo yabima.Ni Umubyeyi mwiha.None se abahaye Amahoro!Abahaye Stade itagira uko isa!Nibakorereho entraînements nyinshi barebe ko batazatsinda.Ahubwo ntibibagirwe gusaba inkunga Umujyi wa Kigali!

Gatare Appolinaire yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka