Uyu mukino uzwi nka ’Deribi y’umutekano’, kuko uhuza amakipe abiri y’inzego z’umutekano w’igihugu, watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye utangirana imbaraga zidasazwe amakipe yombi asatirana cyane, ariko ukabona ikipe ya Police FC ariyo iri gusatira cyane izamu ry’umunyezamu Hakizimana Adolphe ariko akitwara neza.
Bitewe n’uko amakipe yombi yasatiranaga, mu gice cya mbere, ba rutahizamu b’amakipe yombi bagerageje uburyo bukomeye ariko abanyezamu bombi babyitwaramo neza ndetse n’indi mipira yagaruwe n’ibiti by’izamj mu gice cya mbere aho buri kipe yateye ibiti by’izamu bibiri ariko iminota 45 irangira ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga zikomeye, nk’uko igice cya mbere cyari kimeze, ariko ukabona ikipe ya APR FC iri hejuru, byanatumye ku munota wa 67 iyi kipe ifungura amazamu ku gitego cyatsizwe na Djibril Ouattara, maze iyi kipe yambara umukara n’umweru iyobora umukino.
Nyuma y’iki gitego abatoza bombi bakoze impinduka zitandukanye, Memel Dao, Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert na William Togui ba APR FC bava mu kibuga hinjiramo Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy, Muhamadou Lamine Bah na Ngabonziza Pacifique mu gihe ku ruhande rwa Police FC Kwitonda Alain, Ani Elijah na Udahemuka Jean de Dieu basimbuwe na Rudasingwa Prince, Katerrega Allan na Ishimwe Christian.
Izi mpinduka zafashije Police FC yakomezaga gushaka uko yishyura yagezeho ku munota wa munani w’inyongera Police FC ku gitego cyatsizwe na Nsabimana Eric Zidane wahise akuramo umupira yari yambaye awereka intebe y’abasimbura ya APR FC.
Nsabimana Eric yahise yereka umupira we abasimbura ba APR FC kuko ubwo bongeragaho iminota ine y’inyongera , ku munota wa mbere batangiye gushwana n’abakinnyi ba Police FC ndstse umukino ugahagarara iminota itanu byatumye nayo irenzwaho. Uyu kapiteni wa Police FC umusifuzi Ishime Jean Claude yahise amuha ikarita y’umutuku ndetse umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye ikipe ya APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 39 mbere y’uko Al Hilal SC yari ifite uyu mwanya ikina, n’aho Police FC iguma ku mwanya wa kane n’amanota 35.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|