Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu habereye umukino ubanza mu marushanwa ya CAF Champions League, aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

Etoile Sportive du Sahel ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tayeb Meziane ku ikosa ryari rikozwe na Omborenga Fitina, aho yari ateye nabi umupira n’umutwe.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Manishimwe Djabel, ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.
Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, bakazakina umukino wo kwishyura taliki 24/10, izatsinda ikazahita ibona itike y’amatsinda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
turabashimiye amakuru muturyezaho