Umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, wari wakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, aho APR FC yari yahisemo kuguma mu mujyi wa Rubavu nyuma y’umukino wayihuje na Marines FC muri wikendi ishize.

APR FC ifashijwe n’umukinnyi wayo w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso ari we Manishimwe Emmanuel watsinze ibitego bibiri byose muri uyu mukino.
APR FC iciye agahigo muri uyu mwaka w’imikino ko kumara imikino itanu itsinda ibitego 2 ku busa. Ikindi ni uko ugeze kuri uyu mukino ari yo kipe yonyine itarinjizwa igitego na kimwe mu izamu ryayo.
Ku ruhande rwa Mukura yari imaze imikino ine idatsindwa inganyirije mu rugo i Huye na AS Kigali ubusa ku busa.
Abakinnyi babanje mu kibuga bahaye intsinzi APR FC:
Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Fitina Ombolenga, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Migi, Buteera Andrew, Nshuti Savio Dominique, Iranzi Jean Claude na Muhadjili Hakizimana.
APR FC ikomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 15 kuri 15, nyuma y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, naho Mukura yo iri kumwanya wa kabiri n’amanota 13.
Gahunda y’Imikino y’indi ya Shampiyona:
Ku wa Gatatu
Gicumbi vs Amagaju
Sunrise vs Kiyovu
Ku wa kane
Espoir vs Kirehe
Rayon Sports vs Bugesera
AS Muhanga vs Marines
Police FC vs Musanze
Kubera imikino y’amakipe y’igihugu nyuma y’umunsi wa gatanu shampiyona irahita isubikwa izasubukurwe taliki 29 z’uku kwezi, habura iminsi 13 ngo APR FC na Rayon Sports bacakirane taliki 12 Ukuboza 2018.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
APR yacu igomba kugitwara nakabuza naho abavuga bazageraho baceceke tuyirinyuma kbx
APR izagitwara igikombe ni rwego elia wi nyagatare