APR FC ikomeje kwerekana ko idashaka kurekura igikombe cya shampiyona

Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 9/9 mu mikino 3 imaze gukinwa.

Kimwe mu bigaragaza imbaraga z’iyi kipe mu kuba yakomeza kuyobora iyi shampiyona ni uko yavanye amanota ku makipe ubundi yari yitezweho kutorohera amakipe ya APR na Rayon Sport zihora zihanganiye igikombe.

Urugero ni ikipe ya Musanze FC APR yatsinze mu gihe abakurikiranaga umukino wayo bahamyaga ko kuyivana imbere bitoroshye ndetse Musanze ikaza kubigaragaza inganya na Rayon igitego 1-1 i Nyamirambo aho yari yasuye Rayon Sport.

APR kandi imaze kwisasira ikipe ya AS Kigali mu mukino bakinnye ku munsi wa kabiri. AS Kigali isanzwe izwiho kuba ari ikipe ikomeye yazamuwe n’umutoza Kasambungo Andre, ndetse ikanahabwa amahirwe mu makipe ashobora kuzitwara neza muri shampiyona. Rayon Sport ihatanira igikombe buri mwaka ikaba itarahura n’iyi kipe ya AS Kigali.

Kimwe mu bivugwa ko bifasha APR kuba izitwara neza uyu mwaka ni uko nta bakinnyi ngenderwaho yatakaje mu gihe cyo kugura no kugurisha kuko yari yariteguye mbere ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda, naho mukeba wayo Rayon Sport ikaba ikishakisha ari nako abakinnyi benshi bashya bataramenyerana na bagenzi babo basanze i Nyanza.

Kimwe mu bifatwa nk’ikizamini ku ikipe ya Rayon Sport niba ishaka kwereka abafana bayo ko ishoboye ni ukuzakura amanota atatu i Rubavu kuri uyu wa 29 Ukwakira 2014, aho izaba yasuye Etincelles.

Nyuma y’uyu mukino, APR izahita yakira Rayon Sport kuri stade Amahoro kuwa 2 Ugushyingo 2014. Ni umukino usanzwe ukomeye hagati y’aya makipe, bikazarushaho kuba bikaze cyane igihe yazaba agihanganiye umwanya wa mbere, niba Rayon itongeye gutakaza umukino wayo na Etincelles.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka