APR FC hafi yo kwegukana igikombe cya 14 nyuma yo gutsinda Espoir FC

APR FC yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 14 mu mateka yayo, ubwo yatsindaga Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wabereye i Rusisiz, naho Rayon Sport zihanganye inyangira Esperance ibitego 4-0 kuri Stade ya Kigali Nyamirambo.

APR FC na Rayon Sport ku bibuga bitandukanye zirinze gukora ikosa ryo gutakaza amanota, ariko nk’uko APR FC yari ku mwanya wa mbere, yawugumyeho ndetse n’amanota abiri yarushaga Rayon Sport agumaho mu gihe ubu hasigaye umukino umwe ngo shampiyona irangire.

I Nyamirambo, Rayon Sport niyo yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Uwambajimana Leon, ari nako igice cya mbere cyarangiye, mu gihe i Rusizi ho amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, mu mikino yombi habonetsemo ibitego byinshi kuko APR FC yahise itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste.

I Nyamirambo, Rayon Sport yahise nayo ibona ibindi bitego bibiri bikurikiranye byatsinzwe na Uwambajimana Leon na Fuadi Ndayisenga, ari nabwo abakunzi ba Rayon Sort bamenyaga inkuru nziza y’uko Espoir FC i Rusizi yishyuye igitego bari batsinzwe.

Ibyo byongereye ingufu ikipe ya Rayon Sport ikomeza gusatira cyane Esperance yagaragazaga intege nkeya, dore ko itari inafite umutoza wayo Banamwana Camarade wahanwe, maze Kambale Salita atsinda igitego cya kane cy’ishoti , kimwe mu bitego byabaye byiza muri iyo shampiyona.

Ibyishimo by’abakunzi ba Rayon Sport byarangiye ubwo bamenyaga ko APR FC itsinze igitego cya kabiri i Rusizi cyinjiwe na Rutanga Eric, cyatumye ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 61, ikaba ikomeje kurusha Rayon Sport amanota abiri kuko ubu ifite amanota 59.

Mu gihe APR FC yatsinda AS Muhanga ku mukino wa nyuma wa shampiyona uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 4/5/2014, izahita yegukana igikombe cya 14 bidasubirwaho, ariko na none iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda Musanze FC kuri uwo munsi, Rayon Sport yatwara igikombe cyayo cya munani.

Mu yindi mikino yabaye ku wa gatandatu, Musanze FC mu rugo yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, Marine FC itsinda Gicumbi FC ibitego 2-1 i Rubavu, AS Muhanga inyagirirwa mu rugo na Police FC ibitego 4-1 bituma iguma ku mwanya wa nyuma.

Mu majyepfo, Amagaju FC yakoze akazi gakomeye ubwo yatsindaga Mukura ibitego 4-1 i Nyamagabe, bituma iva mu makipe abiri ya nyuma ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, naho Kiyovu Sport yari imaze iminsi itsindwa, ku Mumena yahatsindiye Etincelles ibitego 2-1.

Uretse APR FC na Rayon Sport zirimo guhatanira igikombe, amakipe y’inyuma nayo arimo guhatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Amagaju FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 20, Esperance ikaza ku mwanya wa 13 n’amanota 20 nayo, mu gihe AS Muhanga iza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 18, ikipe zizamanuka mu cyiciro cya kabiri zikazamenyekana ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Shampiyona izasozwa ku wa gatandatu tariki ya 4/5/2014, Rayon Sports idafite abafana bayo ikazakina na Musanze, APR FC ikazakina na AS Muhanga. AS Kigali izakina na Kiyovu Sports, Etincelles yakire Amagaju, Police FC ikine na Marines, Gicumbi izakina na Esperance naho Mukura ikazakina na Espoir.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka