Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ikipe ya Tanzaniya izahura n’Amavubi ku wa 15 Nyakanga 2017 mu gushaka itike ya CHAN 2018 yavuze ko ayizi ku buryo aho ikomeye n’aho yoroshye ahazi akaba ngo yiteguye kuyisezerera.
Ati”Tanzaniya narayobonye aho yashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ikina na Lesotho nabonye aho ikmeye n’aho yoroshye,mu minsi 10 dufite tuzagerageza kubyitwaramo neza ku buryo itadutera ubwoba”

Uyu mutoza ariko yanavuze ko kubura Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel bamaze gusinyira ikipe yo muri Tanzaniya Singida ari icyuho gikomeye ariyo mpamvu yahamagaye Nshuti Innocent wa APR umaze iminsi witwara neza mu gikombe cy’amahoro.
Uretse Nshuti Innocent wahamagawe bwa mbere undi nawe wahamagawe ku nshuro ya mbere ni Bishira Latif wa Police,hakaba ariko hari abandi bakinnyi batahamagawe barimo Muhadjiri Hakizimana wa APR,Habyarimana Innocent wa APR ndetse na Nshimiyimana Amran nawe wa APR.

Amavubi yahamagawe aazatangira umwiherero kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ,bakazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi.
Abakinnyi bahamagawe:
Abazamu: Ndayishimiye Jean Eric Bakame(Rayon Sports)Kwizzera Olivier(Bugesera),Nzarora Marcel(Police)
Ab’inyuma:Nsabimana (APR),Imanishimwe Emmanuel(APR),Manzi Thierry(Rayon),Muvandimwe Jean Marie(Police),Rucogoza Aimable Mabo(Bugesera),Bishira Latif(AS Kigali)Kayumba Soter(As Kigali),Mpozembizi Mohamed(Police) na Iradukunda Eric (As Kigali)
Abo hagati: Bizimana Djihad(APR),Mukunzi Yannick(APR),Niyonzima Olivier(Rayon),Nshuti Dominique Savio(As Kigali),Muhire Kevin(Rayon Sport) na Niyonzima Ally (Mukura)
Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR),Mico Justin(Police),Mubumbyi Barnabe(As Kigali) na Mugisha Gilbert(Pepiniere)
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbashimiye ko amakuru mutanga mubamwayagezeho ariko mujye mugerageza mbere y’uko musohora inkuru murebe imyandikire.