Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa CAF uzatuma u Rwanda rumenya niba ruzakina umukino wa kamarampaka na Ethiopia, mu rwego rwo gushaka ikipe izasimbura Kenya mu gikombe cyAfurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN", u Rwanda rwamaze guhamagara abakinnyi 24 bo kwitegura uyu mukino.

Mu bakinnyi bahamagawe, harimo abakinnyi batari baherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ari bo Usengimana Faustin, Rutanga Eric na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports, ndetse hakaba na Nizeyimana Mirafa wa Police Fc, na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) and Kimenyi Yves (APR Fc)
Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) and Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) and Nizeyimana Mirafa (Police Fc).
Abataha izamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) and Sekamana Maxime (APR FC).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Iyikipe ibuzemo abakinnyi bakurikira Ndoli Jean Claude(nzarora ni mugufi kumipira yimiterekano),Rutsiro(afite ingufu yo guhangana, Kavatiri(azi kwihuta kuri onze), Ombolenga afite expérience muri Nock out kurusha nyandwi, Martin na Mugheni(barusha sefu na Imrani) ,mutijima, ndahinduka na songa Isaï wa police(bafite ingufu na speed kurusha nshuti innocent udafite expérience muri Nock out ) bivuze ko abafite ingufu , speed ,expérience aribo bakenewe kugira bazakore draw hanze ubindi bazibonera kimwe nyumbani naho ubundi iyikipe bahamagaye Éthiopie izayicanga agapira bayitere 2 kuko abenchi nta expérience, ingufu no kwihuta bagira kandi tugiye muri nock out. Gusa mbifurije bonne chance