Ange Kagame, Paris-Saint Germain muri benshi bavuze ku mateka yanditswe na Salima Mukansanga (AMAFOTO)

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yaraya akoze amateka yo kuba ari we mugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru, inkuru yavuzwe ku isi yose.

Nyuma y’iminsi hategerejwe umugore wazayobora umukino w’abagabo mu gikombe cya Afurika, Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yanditse amateka yo kuba ari we wabimburiye abandi, aho yasifuraga umukino wahuje Guinea na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri.

Salima Mukansanga ni we wari uyoboye umukino wa Zimbabwe na Guinea
Salima Mukansanga ni we wari uyoboye umukino wa Zimbabwe na Guinea

Ni inkuru yavuzwe cyane ku isi yose, by’umwihariko inakora ku mutima Abanyarwanda barimo Ange Kagame wishimiye kubona uyu Munyarwandakazi ayobora umukino, avuga ko ari ibihe bidasanzwe kuri Salima ndetse no ku bana b’abakobwa bari kumureba.

Ni umukino yatangiye yifitiye icyizere kandi awuyobora neza
Ni umukino yatangiye yifitiye icyizere kandi awuyobora neza

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyabaga yashimiye Salima Mukansanga, ndetse n’ibindi binyamakuru bikomeye ku isi byandika kuri aya mateka.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda twese turashimira Salima MUKANSANGA wabimburiye abandi banyarwandakazi gutinyuka kwinjira mu basifuzi b’umupira w’amaguru w’abagabo.Kwigirira icyizere ntako bisa!!!!

Eugene yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka