Andre Villas Boas agiye gutoza Tottenham

Nyuma y’amazi ane yirukanywe muri Chelsea, Umunya-Portugal André Villas Boas (AVB), tariki 03/07/2012, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza. Asimbuye Harry Redknapp kuri uwo mwanya.

AVB w’imyaka 34 aje muri Tottenham yitwaje abagabo babiri yizera ko bazamufasha mu kazi ke.

Abo ni Jose Mario Rocha, umutoza uzaba ashinzwe gukoresha imyitozo ngororamubiri abakinnyi hamwe na Daniel Sousa uzaba akuriye ikipe ishinzwe gushakisha abakinnyi bo kugurwa ndetse no kumenya amakuru ajyanye n’ikipe bazajya baba bagiye gukina nayo.

Nyuma yo gusinya amazezerano AVB yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko yishimiye gutoza iyi kipe yo mu mujyi wa London kuko ari ikipe ikomeye kandi ifite amateka ndetse n’abakunzi benshi hirya no hino ku isi.

AVB yagize ati “Tottenham ni ikipe y’igihangange, ifite abafana bayihora hafi haba mu Bwongereza ndetse no ku isi yose, ndumva rero kuri njye ari icyubahiro kuba nyibereye umutoza kandi ndahamya ko gutoza iyi kipe ari byiza cyane kurusha andi makipe yo muri iyi shampiyona”.

AVB yamaze kugera mu ikipe ya Tottenham Hotspurs.
AVB yamaze kugera mu ikipe ya Tottenham Hotspurs.

AVB yavuze ko intego ye ari ukubaka ikipe ikomeye kandi ngo mu biganiro birambuye yagiranye n’ubuyobozi bw’iyo kipe burangajwe imbere n’umuyobozi wayo Daniel Levy yasanze bahuje imyumvire ku buryo ngo yizera ko azagirira ibihe byiza muri iyo kipe.

Nyuma yo kumuha iyo kipe, Umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy yamwemereye ko agiye kurekura amafaranga azakoreshwa mu kugura abakinnyi bakomeye bazatuma ikipe yitwara neza muri shampiyona izatangira muri Kanama uyu mwaka.

Bamwe mu bakinnyi AVB ateganya kugura harimo umusore ukina hagati mu ikipe ya Hoffenheim mu Budage, Gylfi Sigurdsson, hari kandi myugariro wa Ajax, Jan Vertonghen.

AVB kandi arashaka ko rutahizamu Emmanuel Adebayor wakinnye umwaka ushizi muri Tottehnham yaratijwe na Manchester City yaguma i White Hart Lane burundu.

Mu kubaka ikipe kandi AVB arashaka kuzana na Rutahizamu wa Real Madrid , Gonzalo Higuain akaba yabisikana na Luka Modric nawe ushobora kuva muri Tottenham akajya muri Real Madrid.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka