Bizimana Djhad wamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ntazitabira ubutumire bw’Amavubi, akaba yahise asimbuzwa Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali ndetse wahise anatangira imyitozo.

Muri iyi myitozo hagaragamo amasura mashya arimo bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe bwa mbere ari bo umunyezamu BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway) na NGWABIJE Bryan Clovis wa SC Lyon yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.
Abandi bakinnyi bakina hanze bageze mu Rwanda ndetse banatangiye imyitozo barimo NIRISARIKE Salomon ukinira URARTU FC yo muri Armenia ndetse na RWATUBYAYE Abdul ukinira ikipe ya Shkupi FK yo muri Macedonia.




Mu bandi bakinnyi bashyabahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru harimo Niyigena Clément na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports, umunyezamu Ntwari Fiacre wa Marines Fc, ndetse na Kwitonda Alain Bacca w’ikipe ya Bugesera Fc, aba bose bakaba bari mu myitozo.








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi vs Uganda crens amavubi 2-0 ark Jaque ,harunna batange imyanya
Manipake nataza ntimuzongere kumuhamagar,azabatadushaka nikombitekereza murakoze